Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly arabarizwa Dar es Salaam, yakiriwe neza

Miss Mutesi Jolly arabarizwa Dar es Salaam, yakiriwe neza

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly arabarizwa muri Tanzania aho yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyerekeranye no gutegura Miss East Africa, irushanwa ry’ubwiza rigiye kubera muri iki gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Mutesi Jolly yafashe rutimikirere yerekeza muri Tanzania aho yagiranye ikiganoro n’itangazamakuru cyerekeranye n’iri rushanwa ry’ubwiza ririmo gutegurwa rya Miss East Africa rizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Akigera muri iki gihugu yakiriwe neza cyane aho kuva ku kibuga cy’indege yari yahawe moto igenda imbere y’imodoka ye imushakira inzira kugira ngo adakererwa

Mutesi Jolly akaba n’umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, yavuze ko uyu mushinga wa Miss East Africa biteze ko uzatanga abakobwa benshi kandi bazagira akamaro muri sosiyete.

Ati”ndi hano kubera Miss East Africa, ndi hano nka visi perezida, twarumvikanye (...) iyo bavuze irushanwa ry’ubwiza abantu benshi bumva ubwiza gusa umusatsi, uko basa…, dushaka kugira abagore benshi bagira uruhare muri sosiyete, batekereza ko hari byinshi biri inyuma y’ikamaba.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byose bya East Africa(akarere k’Afurika y’Iburasirazuba) bifatanyije muri uyu mushinga hari icyo bizafasha umwana w’umukobwa ndetse bigafasha n’ibuhugu mu buryo bw’ubukungu.

Miss Mutesi Jolly akaba yungirije Rena Callist wateguye iri rushanwa ryabaye bwa mbere mu 1996 rikaba riheruka kuba mu 2012.

Ni irushanwa ryitezwe ko kuri iyi nshuro rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Nyuma y’ibyumweru 2 nibwo hazamenyekana gahunda zose zijyanye n’iri rushanwa, aho Mutesi Jolly ari muri iki gihugu muri gahunda yo kubitegura, byitezwe ko na we ashobora kumarayo ibyumweru 2.

Miss Mutesi Jolly yakiriwe Dar es Salaam mu bikorwa bya Miss East Africa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top