Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yasabye ko ibirori bya ‘Bridal Shower’ bikorerwa abakobwa byajya bikorerwa n’abahungu

Miss Mutesi Jolly yasabye ko ibirori bya ‘Bridal Shower’ bikorerwa abakobwa byajya bikorerwa n’abahungu

Nyampina w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yasabye ko ibirori bya Bridal Shower bikorerwa abana b’abakobwa bagiye kurushinga byajya bikorerwa n’ab’abahungu bagiye gushaka.

Bridal Shower, ni ibirori bikorerwa umwana w’umukobwa asezera ubukumi agiye gushaka umugabo akigishwa uko urugo rw’ubakwa,gufata neza umugabo we n’ibindi.

Uyu muhango witabirwa n’igitsina gore gusa nta mugabo n’umwe cyangwa umuhungu uba wemerewe kuhakandagira.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Miss Mutesi Jolly yibajije niba bitari bikwiyye ko uyu muhango wajya ukorerwa n’abahungu bakigishwa uko bagomba gufata inshingano z’urugo rwabo.

AtI“inshuti yanjye yantumiye mu birori bye bya Bridal Shower aho ba nyirasenge na nyina bamugira inama uburyo azabamo umugore mwiza. Ni mbere y’uko akora ubukwe mu gihe ingamba zo Coronavirus zizaba zorohejwe, ariko ikibazo cyanjye ntitwajya tugira ibirori nk’ibi by’abagabo benshi bagira inama abahungu uko zubakwa n’uko bagomba kuzuza inshingano nk’abagabo mu gihe barushinze?”

Abantu benshi batandukanye bagiye batanga ibitekerezo kuri ubu butumwa bwe, bamwe bagarageje ko uyu muhango ukorwa hari icyo ufasha mu kubaka urugo rugakomera, ni mu gihe abandi bagiye babihakana bavuga ko nta kamaro kabyo.

Miss Mutesi Jolly yatanze igitekerezo cy'uko hajya habaho ibirori byo gusezera ku busore
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top