Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yateye utwatsi ubutumire bw’umuhungu wa Museveni bisembura ibitekerezo bya benshi

Miss Mutesi Jolly yateye utwatsi ubutumire bw’umuhungu wa Museveni bisembura ibitekerezo bya benshi

Nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yaweri Kaguta Museveni yanditse yemeza ko Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly azitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye, uyu mukobwa yabiteye utwatsi avuga ko ubu ashobora kutajyayo ariko umwaka utaha bazifatanya.

Tariki ya 18 Mata 2022, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi, yashyize ubutumwa kuri Twitter ye avuga ko Mutesi Jolly ari umwe mu buzaba bitabiriye ibirori by’isabukuru ye izaba tariki ya 24 Mata 2022, ni mu gihe tariki ya 23 Mata hazaba ibirori bibanziriza iyi sabukuru (pre-party) bizitabirwa n’abahanzi barimo Bebe Cool na Jose Chameleone.

Icyo gihe yagize ati “Jolly Mutesi, wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya kera azaba ari mu birori by’isabukuru, tuzagirana ibihe byiza.”

Ku munsi w’ejo, Mutesi Jolly na we yifashishije Twitter yasubije uyu mugabo ko kuri iyi nshuro bishobora kutamukundira ariko yizeye ko umwaka utaha bazifatanya.

Ati “ndagushimiye muvandimwe wanjye, nshobora kutaboneka kuri iyi nshuro ariko ubutaha nzaboneka, ndakwifuriza kuramba imyaka myinshi. Isabukuru nziza.”

Ubu butumwa bwe bwasembuye ibitekerezo bya benshi aho bamwe bavugaga ko yakabaye yabimwandikiye mu gikari aho kubishyira ku karubanda, ni mu gihe abandi bavugaga ko nta kibazo kuko na we yabishyize kuri twitter.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yavuze ko Mutesi Jolly azitabira isabukuru ye
Mutesi Jolly yabwiye Lt Gen Muhoozi ko iyi nshuro ashobora kutitabira ubutumire bwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Vincent
    Ku wa 22-04-2022

    Uyumukobwa miss jolly azigufata icyemezo mugihe cyanyacyo abandi bakobwa mugemumwigiraho

  • Vincent
    Ku wa 22-04-2022

    Uyumukobwa miss jolly azigufata icyemezo mugihe cyanyacyo abandi bakobwa mugemumwigiraho

IZASOMWE CYANE

To Top