Imyidagaduro

Mu burakari bwinshi Ariel Ways yashyize hanze amabanga ye na Juno Kizigenza (AMAFOTO)

Mu burakari bwinshi Ariel Ways yashyize hanze amabanga ye na Juno Kizigenza (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Ariel Ways yemeye gushyira ibiganiro yagiranye na Juno Kizigenza bavuzwe mu rukundo bakaba batagicana uwaka, ni nyuma y’uko uyu muhanzi na we yari amaze gutanga nimero ye ya telefoni ku karubanda.

Amezi 6 yari ashize Ariel Ways na Juno Kizigenza bagaragarizanya umubano udansanzwe, ndetse bivugwa ko banakundanaga.

Mu mpera z’Ukuboza 2021, ka kanwa kavagamo amagambo meza buri umwe abwira mugenzi we, katangiye kuvamo amagambo y’uburakari bwinshi cyane, atwika nk’umuriro w’itanura, imvugo zari zuzuye icyizere zahindutsemo iz’amaganya.

Byatangiye Ariel Ways ajya kuri Twitter ye akandika ati “Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”

Juno Kizigenza na we abinyujije kuri Instagram yaciye amarenga y’uko nta mukunzi agifite.

Ibintu byaje kuba bibi cyane ubwo Juno Kizigenza yarimo aganira n’abakunzi be Live kuri Instagram agatanga nimero ya Ariel Ways.

Ariel Ways yafashe agace gato k’aya mashusho agashyira kuri Twitter ye maze gaherekezwa n’amagambo agira ati “uhisemo gutanga nimero yanjye? Ni cyo gihe cyo kukwereka uwo ndiwe.(hari amagambo twakuyemo bitewe n’uko ari ibitutsi)”

Iyi post yakurikiwe n’indi igira iti “guceceka ntibyigeze biba ibintu byanjye.”

Aha nibwo Ariel Ways yahise asangiza abamukurikira ikiganiro yagiranye na Juno Kizigenza ari nacyo kirimo izingiro ry’icyo aba bahoze bakundana bapfuye.

Iyo usomye ubu butumwa, bigagaraga ko Ariel Ways yababajwe cyane n’uko Juno yamubeshye, aho yamubwiye ko yagiye i Nyamata gusangira Noheli n’umuryango kumbe yibereye ku Gisenyi n’uwahoze ari umukunzi we uba mu mahanga.

Ni ikiganiro bagiranye tariki ya 27 Ukuboza 2021, Ariel Ways avuga ko uyu musore ubwo yajyaga ku Gisenyi yamukuye mu bantu bashobora kureba ibyo yashyize kuri Snap Chat ariko yirengagiza ko inshuti zabo ari zimwe kubimenya byoroshye.

Yumvikana avuga ko yamukunze ariko Juno we amukinishiriza umutima, kuko bisa nk’aho yamukoresheje ashaka kugira ngo akomeze avugwe mu ruganda rw’imyidagaduro.

Muri ubu butumwa Juno Kizigenza we ntabwo yigeze yemera ko ibyo ashinjwa ari byo cyane ko yavugaga ko nta kimenyetso uyu mukobwa afite, amusaba gutuza akagabanya uburakari.

Aba baombi bagiye baca amarenga y’urukundo cyane cyane mu mashusho y’indirimbo bagaragara bakina urukundo nko mu ndirimbo ’Away’ bakoranye na Birenze ya Juno Kizigenza

Yashyize hanze ibiganiro bye na Juno Kizigenza

Bagiranye ibihe byiza ubwo bari mu buryohe bw'urukundo
Mu ndirimbo ntibatinyaga gukina urukundo
Barisanzuraga batitaye aho bari
Ubu basigaye barebana ay'ingwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Imfurayase Diane
    Ku wa 8-01-2022

    Babarirane nukr nta wudakosa murukundo kwihangana nibyambere

  • Mugema Issa. Romeo
    Ku wa 8-01-2022

    Baba baheza kugirango babone viers

  • Muvunyi Erick
    Ku wa 8-01-2022

    Oooooh nukuri birababaje njye uwanyihera umukobwa mwiza ufite urukundo nkurwa ways kuko Juno niba yarabikoze he is a coward kabsa

  • Joseph nshimyumukiza
    Ku wa 7-01-2022

    Abakobwa bikigihe niko bamezd juno ihangane2 ntawe bitabaho pole my big bro

  • ukwibishaka Aaron
    Ku wa 6-01-2022

    Urukundo nyarwo ntirushingiy kur sex

  • ukwibishaka Aaron
    Ku wa 6-01-2022

    Urukundo nyarwo ntirushingiy kur sex

  • ukwibishaka Aaron
    Ku wa 6-01-2022

    Urukundo nyarwo ntirushingiy kur sex

  • ukwibishaka Aaron
    Ku wa 6-01-2022

    Urukundo nyarwo ntirushingiy kur sex

  • Amos NASASIRA Emmy
    Ku wa 6-01-2022

    Gukinisha umutima mugutwika ntabwo ari byiza. Bagombaga kubiga IRA mbere Yuko bigera aho!!! So Juno ndamunenga..

  • Amos NASASIRA Emmy
    Ku wa 6-01-2022

    Gukinisha umutima mugutwika ntabwo ari byiza. Bagombaga kubiga IRA mbere Yuko bigera aho!!! So Juno ndamunenga..

  • Seth
    Ku wa 6-01-2022

    Umusore yaragasusuyeee none aragahaze arajugunya! Buriya ntiyigeze agakunda kuko uwo ukunda byukuri ntushobora kumuca inyuma. Ntanundi mukobwa wakwifuza

  • NSHIMIYIMANA Binet Simon
    Ku wa 6-01-2022

    Oooooh! So sad to hear kbs, for it was so nice to see a nice couple of Juno

  • TUJIBI.
    Ku wa 6-01-2022

    Birakaze2 ark arier way natuze azabona undi ntabirenze☑️☑️☑️☑️☑️✔️✔️✔️✔️✔️✔️✔️✔️✔️✔️✔️✔️✔️

  • Bizimanasamuson
    Ku wa 6-01-2022

    Njge ndumva bakiha ngani Rana bibaho murukundo babite kere ze bara sangaba koze amako sa nibinga nirane umweasabe imbaba Zi undi nundi amusabeimbabaz

  • Umufasha egide
    Ku wa 6-01-2022

    Ntazibana zidakomanye amahembe, nibarebe ibitagenda bikosore bareke kwishyira kukarubanda,

  • Hagenimana david
    Ku wa 6-01-2022

    Bagabanye ubugome

  • Bizimanasamuson
    Ku wa 6-01-2022

    Njge ndumva bakiha ngani Rana bibaho murukundo babite kere ze bara sangaba koze amako sa nibinga nirane umweasabe imbaba Zi undi nundi amusabeimbabaz

  • Bizimanasamuson
    Ku wa 6-01-2022

    Njge ndumva bakihangani Rana bibaho murukundo bagakomeza nya ndisamuson 0781257

  • Ineza Delice
    Ku wa 5-01-2022

    Mbega couple imbabaje narimaze kuyikunda buh ways pole rata

IZASOMWE CYANE

To Top