Imyidagaduro

Mu gihe Tanasha yishimira umubano wa Diamond n’umuhungu we, Zari aricuza impamvu yamushyiriye abana

Mu gihe Tanasha yishimira umubano wa Diamond n’umuhungu we, Zari aricuza impamvu yamushyiriye abana

Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan aricuza impamvu yashyiriye Diamond abana yabyaranye muri Tanzania kumusura kuko ibyo yari yiteze sibyo yabonye, ni mu gihe Tananasha avuga ko ibintu bimeze neza.

Ni kenshi Tanasha Donna yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko uyu mugabo nta kintu na kimwe amufasha ndetse ko nta n’icyo akeneye kuko byose abyishoboreye, kuri ubu ahamya ko nyuma y’igihe kinini yaramutereranye ubu ibintu bimeze neza arimo kwita ku muhungu we.

Mu kiganiro yahaye Rick Media, Tanasha yavuze ko ubu Diamond arimo kugerageza kuba umubyeyi mwiza ntacyo amushinja.

Ati“ubu arimo arishyura amashuri ye, yashyizemo imbaraga arimo kumwitaho. Nakunze ibyo arimo gukorera abana be. Arimo kugerageza kuba ahari ku bwabo. Ntewe ishema na we.”

Ku rundi ruhande ariko Diamond na Zari ntabwo bimeze kuko urugendo rwo muri Tanzania ashyiriye abana se rwatumye bangana kurushaho.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020, nibwo Zari yari muri Tanzania ashyiriye Diamond abana babyaranye(Tiffah na Nilan) ngo bamusure dore ko kuva muri 2018 batandukana yari atarababona.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Amani, ni uko uyu mugore yavuye muri Tanzania atishimye ndetse yicuza impamvu yagiyeyo kuko yari yizeye ko ari yo yari inzira nziza yo gusubirana na Diamond ariko ntibyakunda.

Umwe wo mu muryango wa Diamond yabwiye iki kinyamakuru ko byageze aho aba bombi bashwana ari nabwo Zari yafataga umwanzuro wo gusubira muri Afurika y’Epfo.

Ati“ruriya rugendo rwa Zari n’abana be Tiffah na Nilan yari gahunda ya Zari, kuko abana bari no kuza bonyine ariko Zari yari azi ko ari wo mwanya mwiza ko gutunanya urukundo rwe na Diamond rumaze imyaka 3 rwasinziriye.”

“Byaje gukurura kutumvikana, Zari ashaka kumwumvisha ibyo ashaka ngo abe ariko bikorwa mu rwego rwo kurera abana babo, Diamond nawe ntabikozwe. Diamond yahisemo no kubaha cyumba cyabo(mu nzu babagamo Mbezi Beach) na we ifata icye kugira ngo adakomeza gushwana na Zari, ni nabwo Zari yafashe umwanzuro wo gusubira muri Afurika y’Epfo kuko yabonaga ntakizavamo.”

Uku kumwicaho ngo ni uko Diamond Platnumz afite umukunzi ndetse arimo gutegura ubukwe bwabo bityo ko nta marangamutima agifitiye Zari.

Zari yari yashyiriye abana se
Zari ngo yavuye muri Tanzania yicuza icyahamuzanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Lionel
    Ku wa 26-12-2020

    Mukomereze aho

  • Xxxy
    Ku wa 26-12-2020

    this page

  • -xxxx-
    Ku wa 25-12-2020

    Muratubesbye kbsa ubu babanye neza rwose izo nkuru nizacyera

  • -xxxx-
    Ku wa 25-12-2020

    Muratubesbye kbsa ubu babanye neza rwose izo nkuru nizacyera

  • Maggie
    Ku wa 23-12-2020

    Aaaaahhhh,ntawajya mubyumugore n’umugabo.zari icyamuzanye kizongera kimugarure

IZASOMWE CYANE

To Top