Imyidagaduro

Mu magambo asize umunyu Muyango yifurije isabukuru nziza Kimenyi Yves wahise amuha isezerano rikomeye

Mu magambo asize umunyu Muyango yifurije isabukuru nziza Kimenyi Yves wahise amuha isezerano rikomeye

Uwase Muyango Claudine akaba umugore w’umunyezamu Kimenyi Yves, mu magambo meza y’urukundo yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko na we ahita amuha isezerano ry’uko azamukunda ubuzira herezo.

Buri tariki ya 13 Ukwakira, Kimenyi Yves yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 29 amaze ku Isi.

Akaba yabyukiye ku magambo meza y’urukundo yuje imitoma yabwiwe na nyina w’imfura ye, akaba urukundo rw’ubuzima bwe, Uwase Muyango Claudine, ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

Ati “Isabukuru nziza ku mubyeyi wa mbere mwiza w’umugabo ku Isi, papa, umugabo n’inshuti magara, umwuganizi, buri byose kuri njye. Sinzi uko navuga ibi ariko uri umugwaneza, ni umunsi w’agatangaza. Ndishimye ko nabonye buri kimwe muri wowe. Mu bihe bibi n’ibyiza ntabwo amagambo aba ahagije, ufite kureba mu maso yanjye ndizera ko uzahita ubona igisubizo cy’uburyo nkukundamo, ndashima Imana ko yampaye umugabo mwiza w’igikundiro kandi uzi ubwenge ku Isi, urabizi uzahora uri uw’umwihariko mu maso yanjye n’isoko y’ibyishimo ntareka ngo bigende.”

“Ni wowe kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye, utuma nseka, ibyishimo n’urukundo rw’ibihe byose, umuhungu mwiza, uri kandi uzahora uri igikomangoma cy’ubuzima bwanjye, ndakwifuriza imigisha iturutse mu ijuru, kuri uyu munsi udasanzwe kuri wowe ndetse n’iyo usigaje mu buzima bwawe. Uzabeho uzarebe abuzukuru bawe, ndifuza ko wabona ibyiza mu buzima bawe, ndagukunda mugabo w’igikundiro, isabukuru nziza.”

Kimenyi Yves akaba yaje kuri ubu butumwa na we ahita amushimira ku kuba yaramukunze ndetse amusezeranya ko azamukunda akaramata ndetse ko amwifuriza ibyiza gusa.

Ati “Urakoze mugore mwiza w’igikundiro, Isi yose imfashe kugushimira kuko uri umuntu w’agaciro mu buzima bwanjye, mfite byinshi byo kuvuga ariko mbere y’ibindi ndashaka kugusezeranya urukundo ruzira iherezo kandi ruzahora ruryoshye, impano wampaye yatumye nishima, ndi umugabo unyuzwe ndabigushimira, urakoze ku magambo meza yawe, ndakwifuriza ibyiza Imana itanga, ndagukunda cyane. Ndishimye cyane rwose nta kindi.”

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe aba bombi bagiye bagaruka mu mitwe y’inkuru mu itangazamakuru bitewe n’uburyo bagendaga bagaragarizanya urukundo kugeza Kanama uyu mwaka bibaruka imfura yabo.

Muyango yamwifurije isabukuru nziza mu magambo yuje imitoma
Kimenyi Yves arizihiza isabukuru y'imyaka 29
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top