Imyidagaduro

Mugwaneza yazanye ishuri rya muzika rifite umwihariko kandi rizafasha abatari bake

Mugwaneza yazanye ishuri rya muzika rifite umwihariko kandi rizafasha abatari bake

Ubushakashatsi bugaragaza ko abana biga muzika bakaniga gukina kimwe mu bikoresho byawo bibafasha kuba intyoza mu bijyanye no gusoma, kwandika ururimi no kumenya imibare.

Si ibi byonyine kuko umuziki ufasha umwana gusabana n’abandi, kuyobora amarangamutima ye, kugaragaza ibyiyumviro bye ndetse bikanamufasha guha ingufu ubwonko bwibutsa.

Umuziki wongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwiza kandi bworoshye, wongera umunezero n’umutuzo, ugabanya guhangayika no kwiheba, ugabanya uburibwe, gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza, kugabanya umuvuduko w’amaraso n’ibindi byinshi.

Ni muri urwo rwego, Mugwaneza Jean Marie Vianney yafunguye ishuri ry’umuziki rigenewe abana yise ‘Elite Academy of Music’ rifite icyicaro muri Centre Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko yagize igitekerezo cyo gufungura iri shuri nyuma y’igihe kinini yamaze yigisha abantu umuziki no gucuranga ariko abasanga aho batuye.

Ati “Nahisemo kugira ishuri kugira ngo mbikore kinyamwuga kandi n’abandi bose babyifuza bansange ku ishuri.”

Ishuri ritanga amasomo yo gucuranga piano mu buryo bw’umwimere ndetse n’ubugezweho, hakiyongeraho guhabwa ubumenyi bwimbitse bwa muzika ndetse no kugorora ijwi.

Mugwaneza avuga ko iri shuri ryigisha abantu muzika ryibanze ku bana bafite nibura kuva ku myaka 8, ariko n’abakuru barigana kuko abanyeshuri basimburana mu masaha yo kwiga hagendewe ku cyiciro cy’imyaka n’amasaha yo kwigamo umunyeshuri ahitamo igihe yiyandikisha.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo korohereza abagana ishuri kubona umwanya uhagije wo kwiga, gahunda y’amasomo iba muri ’Weekend’, aho umunyeshuri ahitamo amasaha abiri azajya abonekeraho, akanashaka isaha imwe mu mibyizi nimugoroba aho ajya ku ishuri abarimu bakagenzura ko yakoze neza ibyo aba yatahanye nk’umukoro.

Abanyeshuri biga muri iri shuri basabwa kugira nibura piano mu rugo kugira ngo babashe gukora imyitozo no gusubira mu byo bize, nibura iminota 15 buri munsi.

Abadafite ubushobozi bwo guhita bagura piano, bafashwa gukorera imyitozo ku ishuri, ndetse n’abifuza kuzigura bafashwa kubona inziza zikwiye kandi zidahenze.

Mugwaneza Jean Marie Vianney washinze iri shuri, avuga ko “rizaba ahantu heza ho gukura ubumenyi bwa muziki ndetse no gusangiza abandi binyuze mu kuririmba no gucuranga.”

Mu gihe cy’amezi 12 umunyeshuri witabiriye neza asoza amasomo agahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rw’umucuranzi wa piano wo ku rwego rwa kabiri (Grade 2 piano player) hiyongereyeho imyitozo ngororamajwi, ubumenyi bwo kwandika no gusoma muzika.

Mugwaneza Jean Marie Vianney washinze iri shuri
Biga amajwi n'amanota
Si abana gusa ahubwo n'abantu bakuru barigishwa
Bahabwa n'umwanya wo kwitoza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top