Imyidagaduro

Mukeshabatware Dismas wakunzwe na benshi mu kwamamaza n’ikinamico yitabye Imana

Mukeshabatware Dismas wakunzwe na benshi mu kwamamaza n’ikinamico yitabye Imana

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye mu kwamamaza Imvaho Nshya, gukina amakinamico yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 atangajwe n’abo mu muryango we.

Uyu mugabo akaba yaguye mu bitaro byitiriwe Umami Faisal(King Faisal Hospital) kuri uyu wa Gatatu aho yagombaga kunyura mu cyuma.

Ntabwo indwara yamwishe yatangajwe ariko ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri yari yagiye kwa muganga ababara umugongo, uyu munsi akaba ari bwo yagombaga kunyura mu cyuma.

Mukeshabatware Dismas akaba yarakunzwe cyane bitewe n’uburyo yamamazagamo ikinyamakuru Imvaho Nshya avuga amakuru agezweho cyasohoye, uburyo yari umuhanga mu gukina amakinamico.

Yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, yari yarashakanye na Mukakarangwa Marie Hélène (na we witabye Imana muri 2017), bakaba bari barabyaranye abana barindwi.

Mukeshabatware Dismas yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top