Imyidagaduro

Mukuru wa Jay Polly yasobanuye uburyo bashwanye bikomeye bapfa indirimbo, akamurakaza umubwira kumugurira akantu

Mukuru wa Jay Polly yasobanuye uburyo bashwanye bikomeye bapfa indirimbo, akamurakaza umubwira kumugurira akantu

Uwera Jean Maurice akaba mukuru wa Jay Polly uherutse kwitaba Imana yavuze ko hari igihe yigeze gushwana n’uyu muraperi bapfa indirimbo ’Akanyarirajisho’ yigizemo impfubyi idafite umuvandimwe.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru kuri RBA, wababajwe n’urupfu rwa murumuna we, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook, yagaraje ko yigeze gushwana na Jay Polly.

Icyo gihe ngo yari amaze kumwumvisha indirimbo ’Akanyarirajisho’ yaririmbye avuga uburyo ari impfubyi yasigaye irera mushiki we.

Ibi byarakaje Maurice cyane baratongana undi ahita amukupa biramurakaza, agiye kumureba asanga ari kumwe n’inshuti ze bayibyina, gusa ngo yatunguwe no kuba iyi ndirimbo yarakunzwe cyane.

Ati "akenshi ntabwo twakundaga kumvikana ku ndirimbo ze cyane ko iyo yakoze yose yayinyumvishaga mbere mwebwe mutarayunva, urugero hari nk’indirimbo yakoze nyumvishe numva yiyise imfubyi itagira se na Nyina, nabavandimwe(Akanyarirajisho), namuhamagaye ndakaye ndamutuka cyane arankupa ndakara kurusha noneho."

"Musanga aho ari nsanga ari kumwe n’abajama bari kuyibyina ahita ambwira ngo nayitanze hose ku maradiyo ngwino nguhe kamwe ndongera ndarakara, iyo ndirimbo yarakunzwe biteye ubwoba. Urakeka iyo Ndirimbo ari iyihe? Mu minsi ye ya nyuma yari asigaye akora indirimbo akaba ari njyewe uyikina bwa mbere."

Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2021, akaba yaraguye mu bitaro bya Muhima. Azashyingurwa ku munsi w’ejo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • sibomana
    Ku wa 7-09-2021

    imana imuhe iruhuko ridashira:jay polly

  • Rukundo ezechiel
    Ku wa 5-09-2021

    Nanjye nababajwe cyane numuvandimwe jay polly ark mwisi nikobigena twihangane

  • Rukundo ezechiel
    Ku wa 5-09-2021

    Nanjye nababajwe cyane numuvandimwe jay polly ark mwisi nikobigena twihangane

  • -xxxx-
    Ku wa 5-09-2021

    Nakundi bibaho

  • -xxxx-
    Ku wa 5-09-2021

    Nakundi bibaho

  • -xxxx-
    Ku wa 5-09-2021

    Nakundi bibaho

IZASOMWE CYANE

To Top