Imyidagaduro

Mushiki wa Diamond yavuze uko yisanze ari umugore wa 3, ibyo gukuramo inda

Mushiki wa Diamond yavuze uko yisanze ari umugore wa 3, ibyo gukuramo inda

Esma Khan akaba mushiki w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond arahakana ko atigeze akuramo inda ya Yahya Musizwa baherutse gushakana ariko bakaba baratandyukanye.

Muri Nyakanga 2020 nibwo Esma Khan yakoze ubukwe ashakana na Yahya Musizwa, hari nyuma y’uko yatandukanye na Petitman bafitanye umwana.

Uyu mugore akaba yaraje gutungurana mu Gushyingo 2020 avuga ko yamaze gutandukana n’umugabo we batakiri kumwe, icyo gihe yarimo asubiza umwe mu bafana be bari bamubajije iki kibazo kuri Instagram ariko nta byinshi yigeze abivugaho.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Amani, Esma Khan Platnumz, yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye atandukana n’umugabo we yasanze yari umugaore wa 3 ibintu yananiwe kwihanganira.

Ati"kugeza ubwo nakoraga ubukwe ntabwo nari nzi ko ndi umugore wa gatatu. Oya twaratandukanye ubu ndi njyenyine."

Mu minsi ishize uyu yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragara ameze nk’umuntu urimo kuribwa cyane, aho abantu bavuze ko ashobora kuba yarakuyemo inda ya Yahya Msizwa Maulid, bihurirana n’uko uyu mugabo nawe yahise amushyira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ati"nta kibazo kidasanzwe nari nagize uretse kubura amaraso gusa. Oya ntabwo nigeze nkuramo inda ye rwose, burya wenda wasanga hari ibyo yari yibutse ariko nta nda nakuyemo."

Esma akaba avuga ko ubu ari wenyine ndetse ko atasubiranye Petit Man babyaranye nk’uko bivugwa ahubwo baba bagomba kuvugana nk’abantu bafitanye umwana.

Ngo n'ubwo yianze ari umugore wa 3 wa Msizwa ntabwo yigeze akuramo inda ye
Esma ahamya ko yatandukanye n'umugabo kandi ubu ameze neza cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top