Nadia wari ukunzwe muri filime ’City Maid’ yayisezeyemo kubera ubwumvikane buke
Umukinnyikazi wa filime Nyarwanda, Ishimwe Sandra wamenyekanye nka Nadia muri filime y’uruhererekane ya ’City Maid’, yamaze kuyisezeramo kubera kutumvikana n’abayitegura.
Mu itangazo yashyize hanze, Nadia yavuze ko guhera muri season ya 29 atazongera kuyigaragaramo kubera ko hari ibyo atumvikanye na Zacu Entertainment itegura iyi filime.
Ati "Mbandikiye mbasangiza inkuru y’isozwa ry’urugendo rwanjye muri filime y’uruhererekane izwi nka City Maid aho mwamenye nka Nadia. Guhera muri season ya 29, Nadia mwakunze muri benshi ntazongera kuyigaragaramo ku bw’impamvu tutumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment."
Nadia akaba yakinaga ari umwana wa Mama Nick, yatangiye ari umukobwa uba hanze y’u Rwanda akaba umuvandimwe wa Diane na Nick wakundaga n’umukozi wo mu rugo Nikuze (bose ntibakigaragara muri iyi filime).
Yaje kugaruka mu Rwanda ubuzima buramuhindukana ananirwa gusubirayo, asigara ahora yisanga mu bibazo.
Nadia akaba yavuze ko hari byinshi ahishiye abakunzi be bityo abasaba gukomeza kumushyigikira mu rugendo rushya agiye gutangira.
Ibitekerezo
NIYONIZERA DIVINE
Ku wa 18-12-2023ubux kuvuye muri city maid ubu izongera kuryoha nkambere gusa ndagushimira warakoze kuduha ibyishimo nibyo ugiyemo bizaguhire ndagukunda cyane