Imyidagaduro

Ndakeka narakubonye inshuro nyinshi - Perezida Kagame abwira Miss Nishimwe Naomie

Ndakeka narakubonye inshuro nyinshi  - Perezida Kagame abwira Miss Nishimwe Naomie

Perezida Paul Kagame, yasubije Miss Nishimwe Naomie ko kuba Intare bisaba kubanza kumva no kumenya neza amateka y’u Rwanda mu rwego rwo guharanira gusigasira ibimaze kugerwaho mu rugendo rw’iterambere.

Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers) ejo hashize tariki ya 9 Nyakanga 2024 ku Mulindi w’Intwari.

Iki kiganiro kibanze ku kugaragaza uko urugamba rwatangiye n’impamvu rwatangijwe kugeza ubwo imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ni umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yabwiye Perezida Kagame ko ari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga (content creator), maze Perezida Kagame ahita amubwira ati "ndatekereza njya nkubona kenshi."

Naomie yakomeje abaza Perezida Kagame ati "waratubwiye ntituzabe imbwa tuzabe intare! Ni gute twaba Intare mu gihe twamenyereye amahoro n’iterambere gusa mu gihugu cyacu."

Perezida mu kumusubiza yagize ati "Mukwiriye kubyumva, mukwiye no kubimenya. Mukamenya ngo ibi byiza ntabwo ari uku byari bimeze imyaka 30 ishize, hanyuma ukibaza ngo byagenze gute kugirango tube dufite ibi byiza."

"Noneho igikurikiraho ni ukurinda ibyo byiza ufite. Kubirinda gute rero, hari uburyo bwinshi."

Ku wa 25 Kamena 2024, Paul Kagame yiyamamariza mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi n’abanyarwanda bose muri rusange kuba intare kuko u Rwanda rwagize Intare ziyobowe n’Intare.

Perezida Kagame yabwiye Nishimwe Naomie ko asanzwe amubona
Miss Nishimwe Naomie yabajije Perezida Kagame uko umuntu yaba Intare kandi yaramenyereye amahoro
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abavuga rikumvikana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top