Imyidagaduro

Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi – Umunyarwenya Omondi wifuza kubyara abana 8

Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi – Umunyarwenya Omondi wifuza kubyara abana 8

Umunyarwenya ukomeye muri Afurika ukomoka muri Kenya. Eric Omondi yavuze ko yifuza kuba mu Rwanda ubuzima bwe bwose maze agashakana n’umunyarwandakazi bakabyarana abana 8 cyangwa 9.

Ni mu butumwa uyu musore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwo mugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

Yatangiye avuga mu rurimi rw’ikinyarwanda ati “Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi”, yahise akomeza mu cyongereza, ati “ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n’umugore mwiza w’umunyarwandakazi tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze(Kenya n’u Rwanda), niba wumva waba umugore mwiza wa Eric Omondi, umugore wa mbere wa Afurika(First Lady of Africa) wakohereza amashusho kuri iyi numero iri hasi, njye nzakuvugisha.”

Eric Omondi akaba arimo kwamamaza filime ye yise ‘Wife Material’ ari hafi gusohora, ndetse benshi bavuze ko ari imitwe yo kugira ngo filime ye ikomeze ivugwe.

Muri 2016 yari yambitse impeta ya fiancailles Chantal Grazioli ukomoka mu Butaliyani, ariko muri 2019 yaje kwemeza ko batandukanye.

Eric Omondi arifuza umugore w'umunyarwanda
Umutaliyani kazi yari yarambitse impeta barashwanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top