Imyidagaduro

Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu - Kimenyi Yves weretswe itangazamakuru ari kumwe na Ingabire Habibah

Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu - Kimenyi Yves weretswe itangazamakuru ari kumwe na Ingabire Habibah

Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves nyuma gufatwa na polisi akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Coronavirus n’abandi bantu batanu bari mu birori byo kwitegura umwana we n’umukunzi we bagiye kwibaruka(Baby Shower), beretswe itangazamakuru.

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nibwo hagiye hanze amashusho y’iki kirori cyari cyakorewe Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine bitegura kwibaruka imfura yabo.

Ni ikirori byagaragaraga ko kirimo abantu benshi mu gihe gukoresha ibirori bitemewe muri iki gihe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’uko amashusho agiye hanze, Polisi ikaba yarabakurikiranye maze tariki ya 19 Kanama yemeza ko yafashe Kimenyi Yves ariko n’abandi bagishakishwa.

Mu bandi bafashwe harimo na Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda 2017 na Miss Supranational 2018.

Abafashwe bose bagera kuri 5 Polisi ikaba ivuga ko hasigaye abandi 3 kuko bose bageraga ku 8.

Kimenyi Yves akaba yabwiye itangazamakuru ko yicuza kuba ari imbere y’itangazamakuru yambaye amapingu atanga ubutumwa bw’uko yananiranye yakabaye atanga ubundi bwubaka sosiyete nyarwanda.

Ati "ni surprise ya Baby Shower bakoreye Muyango yo kugira ngo twitegura umwana wacu, twisanga twarenze ku mabwiriza haje abantu. Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu ntanga ubutumwa nk’ubu ng’ubu nakabaye hari ubundi butumwa bwiza nakabaye ntanga."

Ingabire Habibah yavuze ko yishe amategeko atabizi kuko yari azi ko ingamba zorohejwe hakaba hari ibirori byemewe, rero akaba yaraje gusanga yaribeshye, gusa ngo we yari afite icyemeo cy’uko yipimishije Coronavirus.

Umuvugizi wa polisi wa y’u Rwanda, CP John Bosco yasabye urubyiruko kwirinda kugwa mu mutego bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ibi birori bikaba byarabereye Kicukiro i Kanombe aho Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

Kimenyi Yves ngo aricuza ibyabaye byose
Ingabire Habibah yavuze ko yari azi ko amabwiriza yorohejwe
Uko ari batanu beretswe itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Angel MUSABYIMANA
    Ku wa 23-08-2021

    Nizere ko bibera abandi isomo, abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19 bahanwe kandi dukomeze duhangane Niki cyorezo

  • harerimana Dieudonne
    Ku wa 22-08-2021

    nukuri ibyishimo nibyiza mububuzima ark nukuri twubahe icyi cyorezo kuko cyirakaze pe nabandi Bose bibabere isomo

  • Kevin
    Ku wa 22-08-2021

    Ndasabainsbuj you

  • -xxxx-
    Ku wa 21-08-2021

    Wikwicuza rwose ntabirenze,uri umupapa mwiza

  • Ndahimana viateur
    Ku wa 21-08-2021

    Nibajy birind covid

IZASOMWE CYANE

To Top