Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka 14 EAP yacukije abanyamahanga, abahanzi abanyarwanda bashyirwa ku ibere

Nyuma y’imyaka 14 EAP yacukije abanyamahanga, abahanzi abanyarwanda bashyirwa ku ibere

Ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) butegura igitaramo cya East African Party bwemeje ko nta muhanzi w’umunyamahanga uzongera gutumirwamo hagiye guhabwa agaciro abahanzi Nyarwanda.

EAP itangaje ibi nyuma y’imyaka 14 itegura igitaramo cya East African Party cyatumirwamo umuhanzi ukomeye w’umunyamahanga, umunyarwanda ukorera umuziki hanze ya rwo bagahuzwa n’abagezweho imbere mu bihugu.

Mushyoma Joseph uyobora EAP, yavuze ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo guha agaciro abahanzi nyarwanda.

Ati "Twifuza kuyikora mu yindi sura ku buryo mu myaka iri imbere, ntabwo ikigambiriwe ari abantu benshi ahubwo ni uguha agaciro umuziki wacu, turavuga kuri iyi nshuro, twari dufite urutonde rwinshi, abo hanze, aba hano, turavuga tuti iki gitaramo kimaze igihe, reka tugihe undi murongo dushyiremo abahanzi bakoze."

"Ikigambiriwe ni uguha agaciro umuziki wacu aho ugeze, bishobora kuba urugendo rurerure ariko bisaba kureba ukavuga uti nakora iki, nkagikora gute?”

Yavuze ko bamaze gukora urutonde rw’abahanzi bazitabira East African Party ya 2023 aho bashobora gutangazwa uyu munsi cyangwa ejo ku wa Gatanu.

Batoranyijwe bitewe n’uburyo bakoze cyane kandi bakuzwe mu mwaka wa 2022.

Iki gitaramo cyaherukaga kuba 2021, uyu mwaka ntabwo byabaye kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus. Icyo gihe cyanyuze kuri televiziyo Rwanda aho cyaririmbwemo n’abahanzi, Intore Masamba, Makanyaga Abdoul, Cecile Kayirebwa ndetse na Cyusa Ibrahim.

EAP yahinduye umuvuno muri East African Party
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top