Imyidagaduro

Nyuma yo kubagwa umugore wa Fireman yatashye

Nyuma yo kubagwa umugore wa Fireman yatashye

Kabera Charlotte akaba umugore w’umuraperi Uwimana Francis [Fireman] nyuma yo kubagwa yamaze gutaha ajya gukomereza imiti mu rugo.

Ni nyuma yo kugira ikibazo cy’aho urutirigongo rutangirira (Spinal Cord) biturutse ku mpanuka yakoze.

Nk’uko Fireman aheruka kubibwira ni uko uyu mugore yabazwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, yabagiwe ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) ndetse bikaba byaragenze neza.

Charlotte ejo hashize ku wa Kabiri akaba ari bwo ibitaro byamusezereye ajya gukomereza imiti mu rugo.

Iki kibazo cya "Spinal Cord" aho yari yavuye mu mwanya (dislocation) byatumye aba paralyze.

Ni ikibazo Kabera Charlotte yakuye mu mpanuka yakoze ari kumwe n’umugabo we Fireman tariki ya 8 Gashyantare 2023 .

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe maze abwirwa ko umugore we atabazwe bishobora kumuviramo n’ubumuga bwa burundu.

Tariki ya 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore we yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari n’aho yabagiwe.

Fireman na Kabera Charlotte basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 4 Mutarama 2022 mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

Fireman yakunzwe mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be Bull Dogg, Jay Polly (witabye Imana), Green P na P Fla waje gukurwamo. Yaririmbye indirimbo nka ‘Ca Inkoni Izamba’, ‘Urwikekwe’, ‘Umuhungu wa muzika’ n’izindi.

Umugore wa Fireman yatashye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top