Imyidagaduro

Nyuma yo kudahirwa na Miss Rwanda, Umuratwa Anitha yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021

Nyuma yo kudahirwa na Miss Rwanda, Umuratwa Anitha yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021

Umunyana Shanitah wari umaranye ikamba rya Miss Supranational imyaka ibiri, yabonye umusimbura aho Umuratwa Kate Anitha witabiriye Miss Rwanda 2020, ari we wabaye Miss Supranational 2021, akazahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, nta bantu bemerewe kwinjira ahaberye iri rushanwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe kuri Century Park i Nyarutarama, abantu bakaba babikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuratwa kate Anitha wari mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, ni we waje kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda.

Abakobwa 8 nibo bari babonye itike ariko umwe bamusangamo icyorezo cya Coronavirus basigara ari 7, bakaba batoye Miss Supranational nyuma y’iminsi 3 bari mu mwiherero.

Aba bakobwa uko ari 7 bose bakaba banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Cheung Yiu Tung, Mukahirwa Diane na Umunyana Shanitah.

Batoranyijemo 5 bageze ku cyiciro cya nyuma ari bo; Uwase Denyse, Carine Umuganwa, Urusaro Ange Princess, Ineza Charlene na Anitha Kate Umuratwa, aba babajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka ari n’aho havuye Miss Supranational Rwanda 2021.

Umuratwa yaje kwegukana iri kamba, akaba yahise abona itike ya Miss Supranational International ibera muri Pologne, kuri iyi nshuro izaba iba ku nshuro ya 12, aho abakobwa batandukanye bahurira muri iki gihugu bakamarayo ibyumweru bitatu bahatanira iri kamba.

Urusaro Ange Princess yegukanye ikamba rya Miss Personality(wabaniye neza bagenzi be).

Ikamba rya Miss Popularity(ukunzwe)ryegukanye na Umutesi Denyse wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 ubu akaba yabaye igisonga cya mbere cya Miss Supranational Rwanda 2021(yari afite nimero 1) azahembwa ibiumbi 500.

Igisonga cya kabiri yabaye Umuganwa Carine wari wambaye nimero 2, akazahembwa ibihumbi 300.

Umuratwa Anitha yambikwa ikamba
Umuratwa Anitha ni we wegukanye ikamba rya Miss Suprantional Rwanda 2021
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top