Imyidagaduro

Producer Junior Multisystem yitabye Imana

Producer Junior Multisystem yitabye Imana

Producer Junior Multisystem wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mu-producer yari amaze igihe afite uburwayi yakomoye ku kaboko yaciwe nyuma y’impanuka yakoze muri 2019.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga nibwo inkuru mbi ko uyu mugabo witangiye umuziki nyarwanda yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro bya Nyarugenge.

Uwahamirije Igihe uby’uru rupfu yagize ati "Yageze ku bitaro arembye bagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko biranga birangira yitabye Imana."

Junior Multisystem ni umwe mu bagabo batunganyije indirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda nka; Umwanzuro" ya Urban Boys, “Niko nabaye” ya DJ Zizou, “I’m Back” ya Jay C na Bruce Melodie, "Ntujya unkinisha" ya Bruce Melodie, "Too much", "Ndacyariho" ya Jay Polly, "Byarakomeye" ya Butera Knowless, “Uh Lala” ya King James, “Ku bwawe” ya Uncle Austin na “Ndaje” ya The Ben.

Junior Multisystem yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tom
    Ku wa 28-07-2023

    Iyi nkuru yurupfu rwa Junior Irambabaje gusa aruhukire mu mahoro

IZASOMWE CYANE

To Top