Imyidagaduro

Producer Real Beat yatunguwe n’impano Phoibe bagiye gukora ubukwe yamuhaye, injira mu rukundo rwabo

Producer Real Beat yatunguwe n’impano Phoibe bagiye gukora ubukwe yamuhaye, injira mu rukundo rwabo

Bigirimana Aime Patrick wamamaye mu gutunganya umuziki nka Producer Real Beat yavuze ko impamvu yahisemo Iratugenera Phoibe kuzamubera umugore ari uko ari umukobwa witonda.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze inkuru y’uko Producer Real Beat agiye gukora ubukwe na Iratugenera Phoibe.

Mu Kiganiro cy’umwihariko uyu Producer Real Beat uvuga make yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yemeje iby’aya makuru.

Yakomeje avuga ko "njyewe na Phoibe tumaze imyaka 3 dukundana."

Yakomeje avuga kandi ko muri iyo myaka yose bamaranye nta rimwe bigeze batekereza kuba batandukana.

Ati "naba nkubeshye. Nta kintu na kimwe twigeze dupfa ngo tumere nk’aho twatandukanye."

Avuga ku cyo yamukundiye, yagize ati "impamvu namuhisemo ngo azabr mama w’abana banjye ni uko ari umukobwa witonda."

Phoibe kuko azi ko abantu bo mu miziki baba bafite imyitwarire benshi bakemanga, akunda kumugira inama umunsi ku munsi.

Ati "Inama akunda kungira ni uko azi ko abantu baba muri bino bintu nkora by’umuziki hari ukuntu batitwara neza, rero ntabwo yakumva ko njye natandukana nabyo rero agakunda kungira inama yo kujya nitwararika."

Avuga ko mu myaka 3 bamaranye ikintu yamukoreye kikamutungura ari impano yigeze kumuha.

Ati "ikintu yankoreye kikantungura ni impano yampaye ariko wihangane sinayivuga ni ibanga."

Bigirimana Aime Patrick uzwi nka Real Beat ndetse na Iratugenera Phoibe ukoresha amazina ya Phoibe Ketty ku mbuga nkoranyambaga, bazakora ubukwe tariki ya 9 Nzeri 2023.

Ubukwe bwabo buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Kigali Bliss ni mu gihe imbere y’Imana bazasezeranira muri EAR Paruwasi ya Rebero.

Producer Real akorera Country Records yagezemo muri Werurwe 2023 agiye gusimbura Element werekeje muri 1:55AM LTD.

Indirimbo ’Buriyana’ y’umuhanzi Niyo Bosco, ’Exchange’ ya Bwiza Emerance ni zimwe mu ndirimbo Real Beat yarambitseho ibiganza kandi zakunzwe cyane.

Real Beat yavuze ku rukundo rwe na Phoibe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top