Imyidagaduro

Riderman ntiyemeranya na Ally Soudy uko gufasha Producer Junior uri mu bibazo bikomeye byakorwamo

Riderman ntiyemeranya na Ally  Soudy uko gufasha Producer Junior uri mu bibazo bikomeye byakorwamo

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yateye utwatsi icyifuzo cya Ally Soudy wifuzaga ko bazifotoza bagasangiza amafoto ababakurikira igihe bazaba bagiye gufasha Junior Multisystem urimo gushaka amafaranga yo kwivuza.

Producer Junior Multisystem amaze iminsi agaragarije abanyarwanda ko atameze neza bitewe n’uburibwe aterwa n’aho baciriye akaboko ke igihe yakoraga impanuka muri 2019, ndetse akaba yarasabye abantu ngo bamusengere kuko ubuzima bwe buri habi.

Abantu batangiye kugenda bihuza ngo barebe ko babonera uyu mugabo amafaranga yo kwivuza.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru, binyuze mu kiganiro Ally Soudy akora yise "Ally Soudy on Air", yari yatumiye Riderman.

Yaje kuvuga ko yaha Riderman iPhone 14 ariko na none adakeka ko ayikeneye, uyu muraperi yahise amusaba ko ahubwo iyo telefoni yahabwa umwe mu bantu bakurikira iki kiganiro ndetse ko n’Ibisumizi ahagarariye bizagira icyo bitanga.

Hakomeje hibazwa ikizakurikizwa ariko abakunzi b’iki kiganiro basaba ko yavunjwamo amafaranga agahabwa Junior Multisystem.

Ally Soudy yavuze ko bizakorwa kuri Noheli maze bagafata amafoto bakereka abantu uko byagenze, aha ni ho Riderman yahise amuterera utwatsi avuga ko na Bibiliya itabyemera.

Ati "Ibyo rero ni ubuzayirwa butari ngombwa. Hari umurongo wo muri Bibiliya uvuga ngo ’ikiganza cy’iburyo nigitanga icy’ibumoso ntikizabimenye’."

Yakomeje avuga ko gufasha Junior ari byo cyane ariko na none ibyo kumwifotorezaho atabyemera.

Ati "Gufasha Junior [Multisystem], ni byo, ni byo cyane gufasha Junior ni sawa ariko ibintu byo gutangira kwifotoreza ku muntu ufite ibibazo kubera iki? Ku giti cyanjye ntabwo nemeranywa na byo."

Riderman yabwiye Ally Soudy ko nk’Ibisumizi biteguye, umunsi bazabitegura neza bazamubwira.

Junior Multisystem yakoze indirimbo zakunzwe nka ’Urudashoboka’ ya Knowless, ’Umufatiye Runini’ ya Urban Boys, ’Ni ko nabaye’ Zizou Alpacino ft All Stars n’izindi.

Wifuza gufasha Producer Junior 0782118202, amazina ye ni Karamuka Jean Luc.

Riderman yateye utwatsi icyifuzo cya Ally Soudy
Ubuzima bwa Producer Junior buri habi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sam
    Ku wa 5-12-2022

    Mu mutegurire igutaramo, abo yakoreye mwese muze mukorere ubufasha babumuhe. Hanyuma mu gitaramo mutange number ye abantu bitange uko bishoboye natayabona amuvuza muzangaye

  • Sam
    Ku wa 5-12-2022

    Mu mutegurire igutaramo, abo yakoreye mwese muze mukorere ubufasha babumuhe. Hanyuma mu gitaramo mutange number ye abantu bitange uko bishoboye natayabona amuvuza muzangaye

  • Muhire Emmanuel
    Ku wa 5-12-2022

    Ngewe ukombyumva nkumuhazi cg c producer junoir ndumva nkuko bateguye kuri nohel bategura nkigitaramo ahantu wenda nk muri Arena noeho abakunzi bumuziki bakaza bakishyura noeho ayo kumuasha akvamo aho mugitaramo nabyo byaba arisaw

IZASOMWE CYANE

To Top