Imyidagaduro

Riderman yerekanye isura y’impanga aherutse kwibaruka, ahishura n’amazina yazo

Riderman yerekanye isura y’impanga aherutse kwibaruka, ahishura n’amazina yazo

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman mu muziki, yerekanye isura y’impanga ze aherutse kwibaruka mu mezi abiri ashize.

Mu mpera za Kamena nibwo Riderman yahishuye ko we n’umugore we Agasaro Nadia Farid tariki ya 14 Kamena 2021 bibarutse impanga z’abakobwa.

Nyuma y’amezi abiri, uyu muraperi akaba yagagaragaje isura y’impanga zabo n’amazina babise, aho umwe yitwa Kamba undi akitwa Randa.

Abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto yabo iherekezwa n’amagambo agira ati "Abamalayika, Kamba na Randa."

Riderman ubwo yatangazaga inkuru nziza ko yibarutse impanga, yagize ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwacu, tariki ya 13 Kamena naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, tariki ya 14 Kamena mbyuka ndi umubyeyi w’abana batatu.”

Yakomeje avuga ko atigeze na rimwe arota ari umubyeyi w’impanga ariko akaba ashimira Imana ko yabahaye abakobwa babiri beza.

Ati “Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.”

Uyu muryango ufite abana batatu kuko wari usanzwe ufite umwana w’umuhungu witwa Rusangiza Eltad wavutse mu Kuboza 2015 ari na wo mwaka bakozemo ubukwe.

Kamba na Randa, impanga za Nadia Agasaro na Riderman
Riderman na Nadia Agasaro baheruka kwibaruka impanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top