Imyidagaduro

Rocky yavuguruje Papa Cyangwe

Rocky yavuguruje Papa Cyangwe

Rocky Kirabiranya avuga ko yamaze gutandukana n’umuhanzi Papa Cyangwe warebererwaga na Rocky Entertainment ahagarariye, ni mu gihe uyu muhanzi we avuga ko icyahindutse ari imikoranire gusa n’aho ubundi akiri mu nshingano zabo.

Uyu muhanzi yamenyakanye cyane ubwo yatangiraga gukoranaga na Rocky Entertainment, ihagarariwe na Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Sana, Ngaho, Kuntsutsu yakoranye Juno Kizigenza, Bambe yakoranye na Social Mula na Nzoze yakoranye na Oleg w’i Burundi.

Tariki ya 24 Ugushyingo nibwo yashyize Post kuri Instagram ye iteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze EP (Extended Playlist) igizwe n’indirimbo 6, akaba yarayise ‘Sitaki’ akaba ari n’imwe mu ndirimbo z’iyigize, harimo kandi ‘Nyaza’, ‘Niki Niki’, ‘Kanjeje’ yakoranye na Chris Eazy, ‘Aho’ yakoranye ba Bushali ndetse ‘Puna’ yakoranye na Logan Joe.

Ku ifoto yasohoye yanditseho izi ndirimbo, hajeho amagambo akomeye yasaga n’agaragaza ko yatandukanye na Rocky Entertainment (kuko nta hantu na hamwe igaragara) ahubwo hariho ‘Cuma Gang’.

Muri iyo foto kandi handitsemo amagambo akomeye aho bisa nk’aho hari uwo yacyuriraga, benshi baketse ko ari Rocky yabwiraga.

Amwe mu magambo yanditsemo aragira ati “simbishaka gumana ibyawe gaceze simbishaka. Gutwika bitinjiza nta mumaro. Don’t trust anyone (ntukagire uwo wizera). Nta gishegu na kimwe kirimo ndaq. Work Hard & Pray Hard (kora cyane, usenge cyane). Papa Cyangwe ni we wanditse hano.”

Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Rocky, yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by’ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.

Ubwo Papa Cyangwe yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko akiri mu maboko ya Rocky Entertainment ahubwo icyahindutse ari imikoranire gusa.

Ati "ukuri ni uko tutatandukanye n’ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere nayo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo ‘Cuma’, twashatse gufata ‘Cuma Gang’ tukayihuza na ‘RE (Rocky Entertainment)’ tukongera imbaraga.”

Ibi ariko bikaba bitandukanye n’ibyo Rocky yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko bamaze gutandukana n’uyu muhanzi nyuma y’uko abisabiye gutandukana.

Muri iri tangazo, Rocky yavuze ko Papa Cyangwe ari we wabasabye ko batandukana ndetse nabo bemera ubwo busabe bakaba bamwifurije ishya n’ihirwe ndetse basaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira.

Rocky yemeje ko yatandukanye na Papa Cyangwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top