Imyidagaduro

Sandra Teta wakubiswe akagirwa intere yavuze ibyo kuba ari umuhanzi Weasel wamugize ko

Sandra Teta wakubiswe akagirwa intere yavuze ibyo kuba ari umuhanzi Weasel wamugize ko

Sandra Teta wamenyekanye mu Rwanda kubera amarushanwa y’ubwiza no gutegura ibitaramo yahakanye ko yakubiswe n’umuhanzi Weasel babyaranye abana babiri bakaba banabanaga nk’umugabo n’umugore.

Kuri uyu wa Kane ni bwo hakwirakwiye amafoto ya Teta Sandra yakubiswe bigaragara ko yagizwe intere, isura yahindanye.

Muri aya mafoto kandi bigaragara n’abana yabyaranye na Weasel bari ahantu nko mu isoko bashungerewe n’abantu.

Amakuru aturuka muri Uganda akaba yavugaga ko yakubiswe n’uyu muhanzi nyuma yo kumufata amuca inyuma ni mu gihe hari n’abavugaga ko uyu mukobwa yatashye atinze kubera ibitaramo bye ategura mu tubari muri Uganda maze Weasel akamwadukira agakubita.

Uyu mukobwa bivugwa ko yakubiswe mu mpera z’icyumweru gishize, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yakubiswe n’abajura bakanamwambura telefoni na miliyoni n’ibihumbi 300.

Ati "hashingiwe ku mafoto yakwirakwiye mu itangazamakuru, mu nzira ntaha ku wa Gatanu mu ijoro mvuye ku kazi, nataswe n’amabandi banyatse telefoni ya iPhone n’agakapu karimo miliyoni 1.3."

Yakomeje avuga ko amaze icyumweru avurwa ndetse ubu arimo kugenda yoroherwa.

Teta Sandra wabaye igisonga cya Miss SFB 2011, muri 2018 ni bwo yerekeje muri Uganda kujya ategurira ibitaramo mu turbari two mu Mujyi wa Kampala, nibwo yaje gukundana na Weasel ndetse bakaba babanaga nk’umugore n’umugabo aho bafitanye abana nabiri.

Ubutumwa bwa Teta Sandra
Teta Sandra ni uku yagizwe
Abana babo ni uku bari bifashe
We na Weasel bamaze kubyarana abana babiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Usabasejeandamascene
    Ku wa 30-07-2022

    Muzajyemutanga amakurumeshi

  • Kalisa
    Ku wa 29-07-2022

    Nzabandora uzi kwa Analysa pe Amasarigoma 2 ntiyabana kabsa ahora acungana ubundi iyo biryohereza koko ibyo kubyara bakabireka

  • Nzabandora
    Ku wa 29-07-2022

    Ak, umukobwa ashaka ngo Kar.......
    Utabona ntanakabakaba. Bashiki bacu bifitiye inyota y, ifaranga. Niryo rili kubarangiza. Ababingwa 2ntibashobora kubana. Nkabashakanye oya bagomba kubana nkabihitira gusa. Wacuranga mutubali ukabifatanya no kubaka urugo no kubyara. Ntibyashoboka.

IZASOMWE CYANE

To Top