Imyidagaduro

Seif ni we rukumbi utemerewe gukina umunsi wa 5, impinduka ku mikino 3

Seif ni we rukumbi utemerewe gukina umunsi wa 5, impinduka ku mikino 3

Umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uratangira gukinwa kuri uyu Gatanu, imikino 2 yahinduriwe umunsi indi ihindurirwa ikibuga ni mu gihe hari n’uwasubitswe wa APR FC na Gasogi United.

Bitewe n’umukino Nyafurika wa CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC igomba kuzakiramo RS Berkane ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 byatumye habaho impinduka kuri gahunda ya shampiyona.

Impinduka za mbere zabaye ni umukino wagombaga kuzahuza ikipe ya APR FC na Gasogi United ku munsi w’ejo, uwo mukino ukaba wahise usubikwa.

Umukino Kiyovu Sports yagombaga kwakiramo Musanze FC kuri Stade Regional ku munsi w’ejo saa 12:30’, wimuriwe kuri Stade Amahoro kuri ayo masaha.

Umukino Rayon Sports yagombaga kuzakiramo Etoile del’Est ku Cyumweru saa 12:30’ kuri Stade Regional watwawe kuri Stade Amohoro saa 15:30’ ku munsi w’ejo, ni mu gihe umukino wagombaga kuzaba ku Cyumweru saa 15:30’ AS Kigali yakiriye Police, washyizwe saa 18:00’ ku munsi w’ejo n’ubundi ukazabera kuri Stade Regional.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali, Niyonzima Olivier Seif ni we wenyine utemerewe gukina umunsi wa 5 kubera ko yujuje amakarita.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 5

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021

Mukura VS&L vs Bugesera FC, Huye Stadium saa 15:00’
Gorilla FC vs Gicumbi FC, Kigali Stadium saa 15:00’
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021
APR FC vs Gasogi United (wasubitswe)
SC Kiyovu vs Musanze, Amahoro Stadium saa 12:30’
Rayon Sports vs Etoile de l’Est, Amahoro Stadium saa 15:30’
AS Kigali vs Police FC, Kigali Stadium saa 18:00’

Ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021

Marine FC vs Rutsiro FC, Umuganda Stadium saa 15:00’
Espoir FC vs Etincelles FC, Rusizi Stadium saa 15:00’

Seif ni we mukinnyi rukumbi utemerewe gukina umunsi wa 5 wa shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top