Imyidagaduro

Senateri Evode yakebuye abibasiye Miss Ingabire Grace kubera ikanzu yaserukanye muri Miss Rwanda

Senateri Evode yakebuye abibasiye Miss Ingabire Grace kubera ikanzu yaserukanye muri Miss Rwanda

Nyuma y’uko abantu benshi bagiye bagaruka ku ikanzu Miss Ingabire Grace yaserukanye mu muhango wa nyuma wo gutoranya Miss Rwanda 2021 imugaragaza amatako, Senateri Uwizeyimana Evode yabasabye kurekera aho kuko yari amahitamo ye.

Tariki ya 20 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wa nyuma wo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2021, ikamba ryaje kwegukanwa na Ingabire Grace wari wambaye nimero 7.

Nyuma yo guhabwa iri kamba, uyu mukobwa yagiye agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ikanzu yari yambaye.

Ni ikanzu y’umweru isa n’ifite amababa ariko igaragagaza amatako y’uyu mukobwa wegukanye ikamba.

Umunyamakuru wa Kiss FM, Aissa Cyiza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yazamuye iki kiganiro aho yavuze ko iyo umukobwa yambaye rumbiya ntawumubwira ko yambaye neza ariko yakwambara utujipo tugufi(Mini Jupe) agashimwa na bose, none akibaza impamvu uyu Nyampinga bamwihaye.

Yagize ati “Ariko abantu biriwe banenga imyenda aha ni uko ari munyandiko cyangwa? Sindabona twambaye rumbiya ngo muvuge ko twambaye neza. Ntukubisemo agakanzu kagufi, guhera aho uvuye kugera aho ugiye baba bakubwira ko wambaye neza. Ariko mwagiye mureka kwiyoberanya!”

Senateri Evode akaba yavuze ko izo zambarwa n’abafite ibyo bahisha bityo ko bakwiye kurekaba abana bafite amaguru meza bakayerekana.

Ati"Izo ngutiya abafite za ’cellulite’ bahisha bajye bazambara ariko higira ushaka kwigira umupolisi wa generations zose ku myambarire! Niba umwana afite amaguru meza kandi ariyo points forts z’uburanga bwe baramutegeka kuyahisha kubera iki!"

Uwitwa Francine Havugimana we yavuze ati “Aissa, iriya kanzu yari nziza cyane ariko hariya imbere iyo begeza hasi ho santimetero nke byari kurushaho kuba byiza mu ntambuko nziza ya Ingabire Grace [...] ndavuga nk’umubyeyi.”

Senateri Evode mu gusubiza Francine yamubwiye ko ibyo yakoze yabikozwe we yumva bimunyuze atashakaga ko ababyeyi bibashimisha.

Aha yagize ati “Francine, uriya mwana nta nshingano yo kugira ngo ababyeyi munyurwe yari afite! Yari yishimye kandi ameze neza! Muhagarike, izo santimetero ushaka uzazishyire ku myenda yawe uriya mwana ntazagusaba kuzikuraho! Kwanza ubutaha bazambare imyenda ya kinyarwanda (inshabure) niba mushaka umuco!”

Ingabire Grace yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 aho yasimbuye Nishimwe Naomie ufite irya 2021.

Ingabire Grace(hagati) ikanzu ye ntiyavuzweho rumwe
Iyi kanzu igaragaza ikimero cya Miss Ingabire Grace yakuruye impaka
Senateri Evode Uwizeyimana yasabye abantu kureka kwiha uyu mukobwa kubera ikanzu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top