Imyidagaduro

Shaddy Boo n’abana be bibasiwe kuri Instagram

Shaddy Boo n’abana be bibasiwe kuri Instagram

Umugore wa mbere uzwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Shaddy Boo yibasiwe n’abantu batandukanye ku rubuga rwa Instagram bamubwira ko abakobwa be babiri nibakura bazaba indaya nkawe.

Shadiah Mbabazi, wiyise Shaddy Boo, ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram akurikirwa n’abasaga 479 000. Akunze gushyira ku rukuta rwe amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we akurura benshi.

Afite abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 7 undi w’imyaka itanu, yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho wahoze ari umugabo we, yakunze ku vuga ko ari bo mugisha uruta iyindi yagize mu buzima bwe.

Ku wa Kane, ku ya 21 Werurwe 2019 yeretse abamukurikira ifoto yabo, yongeraho amagambo mu gifaransa ati “Bakobwa banjye, rukundo rwanjye ndabakunda ni mwe buzima bwanjye.”

Abantu batandukanye bahise bamwibasira bavuga ko bazaba indaya mu gihe kizaza, abandi bamubwira ko abakobwa be bazaba ibyomanzi “Slay Queens” kuko nawe ariko ateye. Abandi bamwibasiye banenga Igifaransa cye bita ko giciriritse.

Uwiyita Micomyiza yagize ati aba ni “Indaya in future!” (Indaya z’ahazaza) naho uwiyise Khalidhardy ati “Udu slay queens tw’ejo hazaza”, kimwe na Junia 250 wagize ati “ Aba ba slay queens ni inde uzabakira koko?”; Nzabonimpa we yagize ati “Ndabona business bazayishobora.”

Undi ukoresha amazina ya benoscar_rwanda yunzemo ati “bazajya bakura indege naho gukura utumodoka ni urwego rwa nyina!” (Gukura kurya amafaranga y’abagabo).

Dusenge Nkusi we yabasengeye ati “Nizere ko bazagira ubwiza nk’ubwa nyina ariko imico nibuze bagakurikira undi utari nyina. Ndabasengeye!”

Abandi bo banenze abari kwita abana indaya kandi batazi ahazaza habo, bavuga ko ari abaziranenge kandi batakwitirirwa imyitwarire ya nyina.

Rukerereza yagize ati “Ni abana beza ariko rwose mwa bantu mwe mureke kubavuga nabi. Ntawe uzi icyo ahazaza habahishiye. Aba bana ni abaziranenge.”

Uwase we yasubije uwari avuze ko bazaba indaya ati “Ese kuki mukunda guca imanza? Naho Kabuto ati “ Egoko impinja ni ibyo uzifurije koko, niko mwabaye!”

Shaddy Boo yabaye ikimenyabose kubera kumenyana n’ibyamamare, birimo Davido na Diamond. Aherutse gutegura igikorwa cyo koza imodoka cyakusanyirijwemo amafaranga yo gufasha umukinnyi wa filime D’amour urwaye impyiko wabuze ubushobozi bwo kwivuriza mu Buhinde.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • zayana
    Ku wa 22-03-2019

    Ndifuza ko murwanda twarwnya indaya

  • zayana
    Ku wa 22-03-2019

    Ndifuza ko murwanda twarwnya indaya

IZASOMWE CYANE

To Top