Imyidagaduro

The Ben yaba yajyanye muri Amerika n’umukunzi we Pamela?

The Ben yaba yajyanye muri Amerika n’umukunzi we Pamela?

Umuhanzi nyarwanda The Ben wari umaze igihe yibera mu Rwanda, yaraye asubiye muri Amerika aho bivugwa ko yajyanye n’umukunzi we Uwicyeza Pamela, ni mu gihe uyu mukobwa yibereye muri Kenya.

The Ben yari amaze umwaka urenga ari mu Rwanda aho yageze mu Gushyingo 2019 yitabiriye igitaramo cya East African Party cya 2019, akaba asubiye USA aho asanzwe aba anakorera umuziki we.

Hibazwaga byinshi ku cyatumye uyu musore adasubirayo, ni mu gihe byavuzwe ko yamaze kugura inzu mu Rwanda ndetse atazasubirayo, gusa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu akaba yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore akaba ataherekejwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamela kuko amaze iminsi muri Kenya, amakuru akaba yavugaga ko ari ho azafatira indege imujyana muri Amerika akazahahurira na The Ben, gusa amakuru yizewe agera ku ISIMBI avuga ko atazamusangayo ndetse ko ari muri Kenya ku mpamvu ze bwite.

The Ben yasubiye muri Amerika, byuvugwaga ko yajyanye n'umukunzi we ariko yibereye Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Janvier Musabyimana
    Ku wa 8-02-2021

    Rwose Then niyigendere nubundi hano Murwanda haribenshi baribata kumwigereranyaho kdi badakwiriye nogufungura imishumi y’inkweto ziwe, Then turamukunda azahahe aronke

  • Janvier Musabyimana
    Ku wa 8-02-2021

    Rwose Then niyigendere nubundi hano Murwanda haribenshi baribata kumwigereranyaho kdi badakwiriye nogufungura imishumi y’inkweto ziwe, Then turamukunda azahahe aronke

  • Musengimana Theodomir
    Ku wa 8-02-2021

    Nibyo rwose kugenda kwa The Been ndabishyigikiye cyane. Kuko igihe yaramaze mu Rwanda Hari hatangiye kubaho kumwigereranyaho kw’abahanzi bagiye batandukanye bo mu Rwanda badanzwe! Kand rwose abo bahanzi Bose ntan’umwe wabasha gupfundura udushumi tw’inkweto ze. The Ben ndi umusore mugenzi wawe, ariko reka nkubwire ko ngukunda! Ntabwo ari iby’imico mibi nka babahungu bakundana, ahubwo nkunda ibikorwa byawe. Ijwi ryiza ufite, umurava wawe,ubuhanga buri mubihangano byawe nibyo bituma ukomeza kuba uwambere mubahanzi nyarwanda bose baba abakorera mu Rwanda cg abakorera hanze yarwo. Aho ugiye muri America nkuri inyuma ndagushyigikiye Kandi uzakomeza kumbera rolmodol mwiza. Imana izakomeze kubana nawe.

  • Niyomugabo nasili
    Ku wa 6-02-2021

    Nukabeshye kubayagiye muri U.S.A United States of America, nimpamvuyakazi nago uruko amwanze.

  • Niyomugabo nasili
    Ku wa 6-02-2021

    Nukabeshye kubayagiye muri U.S.A United States of America, nimpamvuyakazi nago uruko amwanze.

  • umuhungu wo mugatenga nyine buriya yamuhaze agiye kwishakira undi USA

  • umuhungu wo mugatenga nyine buriya yamuhaze agiye kwishakira undi USA

IZASOMWE CYANE

To Top