Umwe mu bahanzi nyarwanda bari bahataniye ibihembo muri Afrimma, The Ben yashimiye abamuhisemo ariko ko iki gihembo gikwiye Meddy.
Abahanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben], Ngabo Medard [Meddy] na Butera Knowless nibo bahanganye n’ibyamamare muri Afurika mu bihembo bya Afrimma.
Abinyujije kuri Instagram ye, The Ben yashimiye abamuzirikanye bakamuhitamo akaba ahataniye iki gihembo ariko ngo gikwiriye Meddy.
Ati “ndabashimira kunzirikana n’icyubahiro, ariko mu gihe Meddy”
The Ben na Meddy bari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wakoze neza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa), ahanganye na Ali Kiba na Diamond Platnumz bo muri Tanzania, hari kandi Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown na Khaligraph Jones bo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopia.
Butera Knowless we akaba ari mu cyiciro cya ’Best Female of East Africa’ aho ahatanye na Sheebah Karungi na Vinka wo muri Uganda), Nadia Mukami, Nikita Kirenga, tanasha Donna na Nandy bo muri Kenya.
Ibi bihembo bya African Muzik Magazine Awards ’Afrimma’ bihatanirwa mu ngeri zitandukanye harimo igice cy’abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n’ibindi.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 8, iby’uyu mwaka bizatangwa tariki ya Ugushyingo 2021.

Ibitekerezo
Tuyiringire emmanuel
Ku wa 4-08-2022Mwaramutse hari nundi mugabo witwa claude yabaga muri Uganda yagiye agiye kwivuza amaze gukira ntiyagaruka ahubwo arabanza arapagasa akibwira abakoresha be ko ashaka gutaha muri iki gitondo cyo ku wa04/08 twumvise ngo bamutemye.
Benitha
Ku wa 10-10-2021Nibyo Koko abahanzi bacu nabo nibagerageze dukomeze gutera imbere

Eddy kenzo
Ku wa 10-10-2021He sings well
Eddy kenzo
Ku wa 10-10-2021He sings well
Eddy kenzo
Ku wa 10-10-2021He sings well
Abraham
Ku wa 9-10-2021Yaweeee bahanzi bacu tubari hafi imana idutsindishiurize
Abraham
Ku wa 9-10-2021Yaweeee bahanzi bacu tubari hafi imana idutsindishiurize