Imyidagaduro

The Ben yigaramye murumuna we Green P

The  Ben yigaramye murumuna we Green P

Umuhanzi The Ben avuga ko ibyo murumuna we Green P yatangaje mu minsi ishize ko ntacyo ajya amufasha atari byo.

Umuraperi Green P yagiye yumvikana avuga ko nubwo mukuru we yamaze kubaka izina mu muziki ndetse benshi bakaba bazi ko ari umukire, ngo we nta kintu amufasha ngo abe yatera imbere muri muzika ye.

The Ben yavuze ko iyo yumvise ibintu nk’ibyo bimubabaza cyane kuko biba bitandukanye n’ukuri, gusa ngo Green P ni umuntu uzi ubwenge unazi uko ategura ibintu bye.

Ati "Birambabaza kuko ntabwo ari ko kuri, ariko na none ntabwo wabuza abantu kuvuga. Green ni umunyabwenge, Green afite ukuntu ategura ibintu bye, njyewe iyo nje nka mukuru we mba nje kumubwira icyiza, ikibi nubwo na we aba bizi, ariko biba ari ukumushyigikira."

Yakomeje avuga ko banafitanye imishinga migari yiteze ko izatanga umusaruro muri uyu mwaka.

Ati "Dufite ibintu byinshi turi gutekereza twakora yaba we ku giti cye cyangwa ibyo twakorana kandi nzi ko uyu mwaka bigomba gutanga umusaruro."

The Ben yemeje ko koko afitanye indirimbo na murumuna we Green P izasohoka vuba nk’uko uyu muraperi na we yari aherutse kubitangaza ko kuri EP ye yenda gushyira hanze hazaba hariho indirimbo yakoranye na The Ben.

The Ben yavuze ko ibyo Green P yavuze amubeshyera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top