Imyidagaduro

Theo Bosebabireba yasabye umugore we imbabazi, kubyarana n’abandi bagore no kumuzaniraho undi mu nzu(VIDEO)

Theo Bosebabireba yasabye umugore we imbabazi, kubyarana n’abandi bagore no kumuzaniraho undi mu nzu(VIDEO)

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yasabye imbabazi umugore we ku bwo kuba yaramuhemukiye akazana undi mugore mu nzu bakabana.

Mu minsi ishize Theo Bosebabireba nibwo yatangarije ISIMBI ko ibyo yagiye avugwaho by’ubusinzi, uburaya byari ukiri ndetse ko yanabyaranye n’abakobwa bane.

Mu kiganiro uyu muhanzi yongeye kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI ari kumwe n’umugore we Chantal, yamusabye imbabazi ku byo yamukoreye byose.

Avuga ko yari yibaniye neza n’umugore we Chantal, ariko atangiye kubona amafaranga, yatangiye kubona abajyanama bashya ariko na none babi, bamushuka ngo amureke anahindure idini, ngo yarazumviye ariko ntibyamuhira.

Yavuze ko avuze ijambo mbabarira ritaba rihagije kuko yamwihanganiye bikamurenga.

Ati "Narabibonye kenshi ko mubabaza, narabibonye kenshi ko mubangamiye ariko imbaraga zo kubivamo zikabura, namukoreye umutwaro atakabaye abasha."

"Ubu nonaha musabye imbabazi ngo nkore ibimenyetso, ibyo bintu ni bito cyane, uyu muntu yakoze ibintu bitangana n’ibyo, ntabwo umusabye imbabazi wasaba izo, wasaba Imana kumukorera ikintu na we utarikorera, ntabwo kumusaba imbabazi byaba bihagije. Hari urwego yagezeho abona ko nanjye atari njye, aranyihanganira."

Avuga yageze aho azana undi mugore bakabana mu nzu imwe ariko umugore we akabyihanganira.

Ati "Yihanganiye umwe muri abo bagore aba mu rugo, babana uyu abizi noneho kugira ngo uriya ahabe amahoro, ahaba ntabyo azi, nti ’namubwiye ko ari umuntu tugiye gufasha’, ibaze abo bantu babana, igihe kiza kugera umugore wanjye akajya amufurira."

Umugore we avuga ko ibibazo yari yarabituye Imana, yakomeje kwihangana ariko yari azi ko bizarangira.

Theo Bosebabireba yasabye imbabazi umugore we, anamushimira kumwihanganira
Bari bibaniye neza amafaranga ataraboneka
Bari kumwe n'umukobwa wabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top