Imyidagaduro

Tom Close yasohoye Album ya 9 iriho n’indirimbo yakoranye n’abanyamahanga

Tom Close yasohoye Album ya 9 iriho n’indirimbo yakoranye n’abanyamahanga

Umuhanzi Nyarwanda Dr Muyombo Thomas yamaze gushyira hanze indirimbo 2 muri 13 zigize Album ye agomba kumurika uyu munsi.

Izo ni izo yise Don’t Worry na Voice Note yakoranye n’umuraperi Bull Dogg, ni zimwe mu ndirimbo zigize iyi Album Essence ye nshya.

Iyi Album ikaba izumvikanaho abahanzi nka Bull Dogg, B-Threy, Nel Ngabo na Riderman hari kandi abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka Sat B, Wezi na Apass.

Tom Close avuga ko ku rurimi rw’ikinyarwanda yaririmbagamo agiye kongeraho n’indimi z’amahanga kugira ngo ubutumwa bwe bugere kure.

"Essence", Album nshya ya Tom Close yamuritse igizwe n’indirimbo 13. Ni iya 9 nyuma ya Kuki, Sibeza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde, Ndakubona, Isi, Igikomere na So Fine.

Tom Close yasohoye Album ya 9
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Pazoo
    Ku wa 6-05-2023

    Ko iriho indirimbo 2 gusa se kandi Ari 13

IZASOMWE CYANE

To Top