Imyidagaduro

Twari tuzi ko bakuroze - Meddy yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gusohora indirimbo

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard [Meddy] yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ko agiye gusohora indirimbo nshya, ni nyuma y’igihe kinini abakunzi be batagerwaho n’umuziki we.

Hashize umwaka urenga uyu muhanzi nta ndirimbo nshya asohora, akaba aheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Queen of Sheba’ yasohoye tariki ya 20 Nzeri 2022.

Nyuma y’iyi ndirimbo nta yindi yasohoye ndetse amakuru akaba avuga ko atazongera gusohora indirimbo z’Isi ahubwo azajya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko mu minsi ya vuba agiye gusohora indirimbo nshya.

Ati "Indirimbo nshya iraje! Hari hashize igihe."

Byitezwe ko iyi ndirimbo izaba yitwa "Blessed" izajya hanze tariki ya 20 Ukuboza 2022 ni mu gihe izakurikirwa n’indi izasohoka tariki ya 20 Mutarama 2023.

Ubu butumwa bwasamiwe hejuru n’abakunzi be batari bamuherutse, bagenda bagaragaza ko bishimiye cyane kongera kumva ko hari indirimbo agiye gusohora ni mu gihe hari n’abatebyaga bitewe n’igihe amaze adasohora indirimbo bavuga ko baketse ko bari baramuroze. Gusa hari na benshi bamugaragarije ko batishimiye icyemezo yafashe cyo kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Meddy agiye gusohora indirimbo nyuma y'igihe kinini
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • KATIHABWA Landry
    Ku wa 16-12-2022

    Jobert,Imana ishimwe cane disi kuba watoye inzira nziza yo kuramya ndets noguhimbaza Imana.Umusiguzi naw yavuz ko vyose ar zéro muri iyi si dutuyemwo umuhirw nuwameny Iman.Meddy congratulations my freind

  • Nelly
    Ku wa 15-12-2022

    Courage meddy Gospel kuyiririmba ntacyo bitwaye pe ntanigisebo biteye nukwa mamaza ubutumwa bwiyakuremye ndetse ikakugeza aho ugeze ubu imana yaguhaye umugisha wimpande zombi yaguhaye impano nziza wasanga aricyogihe ngo nawe ukoreshe impano yawe mukwamamaza ubutumwa bwimana muminsi usigaje kwisi kuko utayizi nicyo gihe ngo uhaguruke ukorere imana nkuko wabivuze Koko warahamagawe knd wahamagariwe kuramya no guhimbaza imana rero numva kuririmba gospel ntagisebo cyirimo courage knd nkusabiye kurama nokuzaba mubwami bwimana.

IZASOMWE CYANE

To Top