Ubu ndarira Amarira y’agahinda – Umugore wa Dj Miller yizihiza isabukuru b’ubukwe bwe n’umugabo we witabye Imana
Nigihozo Hope n’ubwo umugabo we Karuranga Virgile [Dj Miller] yitabye Imana yibutse umunsi bakoreyeho ubukwe aho avuga ko n’ubwo batakiri kumwe ariko bitamubuza kwizihiza uyu munsi w’amateka.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2020, umwaka wari ushize Dj Miller na Hope bakoze ubukwe, ariko ntibyakunze ko basangira kuri iyi sabukuru kuko Dj Miller yitabye Imana.
Tariki ya 5 Mata 2020 ni bwo Dj Miller yaje kwitaba Imana azize guturika kw’imitsi itwara amaraso mu bwonko aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Nigihozo Hope yavuze ko n’ubwo umugabo we yitabye Imana bitamubuza kwizihiza uyu munsi.
Yagize ati“umwaka urashize ndira amarira y’ibyinshimo. Uyu munsi ndarira ay’akababaro. Nzahora nishimira urukundo rwacu uko byaba bimeze kose. Isabukuru nziza y’ubukwe kuri twe.”
Dj Miller yitabye Imana nyuma y’uko ku wa 17 Ukwakira 2019 we na Hope bari bibabarutse umwana w’umukobwa bise Shami.

Ibitekerezo
Isabelle
Ku wa 30-06-2020Disi komera Imana ikora ibigoye imitima yacu kubyakira ariko uba ugomba gukomeza ubuzima ntakundi biba byagenda humura rero Imana ntijya ihubuka ibikora ibizi kdi ifite impamvu nawe ifite igeno ryawe komera mubyeyi!