Imyidagaduro

Ubukwe bwa Lague bwasubitswe, amatariki mashya yabwo

Ubukwe bwa Lague bwasubitswe, amatariki mashya yabwo

Kubera umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC igomba gukina na RS Berkane muri Maroc mu mpera z’iki cyumweru, ubukwe bwa rutahizamu w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bwagombaga kuba ku wa Gatandatu bwimuriwe mu cyumweru gitaha.

APR FC igomba gukina umukino w’ijonjora rya nyuma na RS Berkane, ukaba uzabera muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza, ikipe izatsinda izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup kuko umukino ubanza wabereye i Kigali banganyije 0-0.

Uyu mukino ukaba wahuriranye n’ubukwe bwa rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague wagombaga gukora ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza.

Uyu mukinnyi wari wanahawe uruhushya ngo ajye kwitegura ubu bukwe akaba yarahise ahamagarwa ngo aze afatanye n’abandi uru rugamba ubukwe bwo bukazaba nyuma, ari mu bakinnyi bari buhagurukane na APR FC uyu munsi berekeza muri Maroc.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ubu bukwe buzaba mu cyumweru gitaha ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021, amasaha n’aho bwagombaga kubera ntacyahindutse.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi byamamare, barakundanaga cyane ndetse n’isnhuti zabo za hafi zari zibizi.

Ubukwe bwabo bwashyize mu cyumweru gitaha
Bagiye kubana nyuma y'imyaka myinshi bakundana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top