Imyidagaduro

Uburanga bwa nyirasenge wa Miss Naomie bivugwa ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Cyusa (AMAFOTO)

Uburanga bwa nyirasenge wa Miss Naomie bivugwa ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Cyusa (AMAFOTO)

Jeanine Noach akaba nyirasenge wa Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, bivugwa ko urukundo rugeze aharyoshye n’umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo aba bombi babinyujije ku nkuta zabo za Instagram buri umwe yahamije amarangamutima ye kuri mugenzi we.

Ni nyuma y’iminsi bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo ariko birinda kuba bagira icyo babitangazaho.

Byongeye kuvugwa ubwo aba bombi bajyaga kuruhukira ku Kirwa cya Zanzibar aho bari kuri Gold Zanzibar Beach House and Spa.

Ejo Cyusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto bari kumwe maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.”

Jeanine we yagize ati “Urukundo rushobora kumara ubuziraherezo rutaraboneka ariko kuva urwacu rwavuka ntabwo ntewe ubwoba n’ahazaza.”

Amakuru avuga ko ubusanzwe Jeanine aba mu Bufaransa aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ndetse no kuruhuka.

Jeanine Noach, umukunzi wa Cyusa Ibrahim
Nta gihe kizwi bamaze bakundana ariko, buri umwe yagaragaje amarangamutima ye kuri mugenzi we
Arashanana akaberwa
Jeanine Noach, umukunzi wa Cyusa Ibrahim
Agerageza kwambara bitandukanye kandi akaberwa
Burya ngo guseka byongera iminsi yo kubaho
Hashize igihe gito ikibatsi cy'urukundo kigaragaye hagati ya Noach na Cyusa Ibrahim
Imiterere ye ntacyo wagaya
Mu mafoto ye menshi akunda kugaragara yisekera
Asanzwe aba mu gihugu cy'u Bufaransa
Aherutse kugira ibihe byiza n'umukunze we Cyusa Ibrahim
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top