Imyidagaduro

Ubwambure bw’umunyarwandakazi w’umunyamakuru bwongeye gukwirakwizwa

Ubwambure bw’umunyarwandakazi w’umunyamakuru bwongeye gukwirakwizwa

Umunyarwandakazi ukorera Radio ya K FM na NTV Uganda, Uwamahoro Lynda wamamaye nka Ddane Lynda, hongeye gukwirakwira amashusho n’amafoto bivugwa ko ari ibye yabaye ubusa.

Ku wa 24 Mata nibwo aya mashusho yashyizwe hanze n’umuntu utaramenyekana nk’uko urubuga rwa Exclusive rwabitangaje.

Ni amashusho uwayashyize hanze yifashishije Instagram Story ya K FM uyu mukobwa asanzwe akorera, ni mu gihe iyi radio yo yahise ibyamaganira kure ivuga ko nta ruhare babifitemo kuko Instagram yabo yashimuswe.

Uwayashyizeho yavuze ko ashaka kumwigisha isomo kuko hari umuntu witwa DJ Bryan yoherereje amafoto ye n’amashusho yambaye ubusa aho byababaje umukire wamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa BMW X3.

Ni ku nshuro ya kabiri hashyirwa hanze amashusho y’uyu mukobwa yambaye ubusa kuko no mu ntangiriro z’uku kwezi hari andi yari yashyizwe hanze hifashishijwe urukuta rwa Twitter mu mazina ya "Lynda Ddane Nude" aho yavuze ko agiye gushyira andi menshi hanze.

Kuva mu 2019 Lynda Ddane yatangiye gukora ikiganiro ‘Breakfast in the city’ kuri City Radio yo muri Uganda, aha akaba yarahavuye mu 2021 ubwo yari yerekeje kuri KFM anakorera kugeza magingo aya.

Hashyizwe hanze andi mashusho ye yambaye ubusa
Yavuze ko hari umu-Dj yoherereje yoherereje amashusho yambaye ubusa bibabaza umukire wamuguriye imodoka
Ddane asanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro ukomeye muri Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Espoir
    Ku wa 26-04-2023

    Kumenya ibigezweho

IZASOMWE CYANE

To Top