Imyidagaduro

Uko Bruce Melodie yajugunye inkweto za Pasiteri muri Toilet

Uko Bruce Melodie yajugunye inkweto za Pasiteri muri Toilet

Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nka Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda avuga ko mu buzima bwe atazibagirwa inkoni yakubiswe nyuma guta inkweto za Pasiteri wari wabasuye mu bwiherero(Toilet).

Ubundi Bruce Melodie avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro.

Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2 ba Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ahanini kibanze mu bwana bwe, yavuze ko mu bwana bwe yari umwana ukubagana ugira amafuti menshi ku buryo ari we mwana iwabo bakundaga gukubita cyane.

Avuga ko kimwe mu bintu atazibagirwa yakubitiwe ari ukujugunya inkweto za Pasiteri wari wabasuye muri Toilet.

Yagize ati“mu rugo ni abakristu bo muri ADEPR, kera rero umuntu winjizaga inkweto zisa nabi mu nzu baramukubitaga, haza umupasiteri ariko aza yakandagiye ibyondo byinshi, mfata inweto ze nzijugunya muri Toilet, nakubiswe inkoni zitagira umubare.”

Akenshi ngo iyo yibutse ibyo yakoraa akiri umwana, na we ubwe araturika agaseka

Akomeza avuga ko undi munsi yakubiswe ari ubwo bamutumaga kugura igihaza kugira ngo papa we ajye ku kazi ariye, ariko agahita yigira muri filime.

Yagize ati“hari n’undi munsi bantumye igihaza, papa yakundaga igihaza cyane, agasobanueye kari kacyaduka, mfata umwungu nywugereka ku wundi ndeba filime amasaha abiri, kandi yakoreraga i Butare agomba kugenda amaze kurya, filime yararangiye ndataha nsanga ku kazi yretse kujyayo, nabwo sinzibagirwa ibyambayeho.”

Ku kijyanye n’urugendo rwe rw’amashuri, avuga ko yize bimugoye aho atarangije amashuri yisumbuye ariko aza gukora Candidat Libre abona Diplome mu ndimi n’ubuvanganzo yigaga.

Ubundi amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana

Uyu muhanzi avuga ko ibintu byose umuntu akora akiri umwana akenshi nta mutima mubi aba abikoranye ahubwo we aba areba ibimushimisha atitaye ku ngaruka ziri bukurikireho, cyane ko n’icyo bamukubitiye bucya akagisubiramo.

Bruce Melody ubu ni umwe mu bahanzi bubashywe mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top