Imyidagaduro

Ukuri ku ifoto ya Dj Brianne yavugishije benshi bakamushinja kwibagisha

Ukuri ku ifoto ya Dj Brianne yavugishije benshi bakamushinja kwibagisha

Umuhanga mu kuvanga imiziki mu Rwanda, Gateka Esther Brianne uzwi nka Dj Brianne yemeje ko ifoto ye imaze iminsi ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragara yarananutse ari iye ariko atari ukwibagisha nk’uko bivugwa.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira ifoto ya Dj Brianne imugaragaza inda yaragiye, mbese yaragiye kuri ‘taille’ aka ya mvugo y’iyi minsi.

Ni foto yagiye hanze nyuma y’uko Dj Brianne yari aherutse kuva mu bitaro ari n’aho byaturutse ko ari yo yibagishije kugira ngo agaragare neza.

Dj Brianne nubwo byakomeje kuvugwa ariko nta kintu yigeze abivugaho, kuri iyi nshuro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho iyi foto ya vuba n’iya kera maze avuga ko ari App yabikoze ntihagire ushukwa.

Ati “Iyi ni App ntimukomeze kwishuka."

Gusa mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Dj Brianne yavuze ko ifoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari ifoto ye, ibintu avuga ko yabigezeho nyuma yo gukora siporo ariko ntaho bihuriye no kwibagisha.

Ati “Iriya foto ni iyanjye rwose. Ni siporo n’indyo yuzuye. Abantu nibagende bakore siporo barye indyo yuzuye, bakore siporo. Ikindi bajye mu Mujyi hari imikandara bagende bayigure, ni imikandara wambara ugiye gukora siporo, bizabafasha cyane.”

Benshi babihuje no kwibagisha kugira ngo agaragare neza kuko ni bimwe mu bigezweho muri iyi minsi, aho usanga umuntu ajya kwibagisha akongeresha bimwe mu bice by’umubiri we cyangwa akabigabanyisha bizwi ’Plastic Surgery’.

Mu Rwanda ntabwo abenshi barayoboka ibi ariko hari ibihugu byo muri Afurika bimaze gutera imbere nka Afurika y’Epfo na Nigeria usanga hari abayobotse ibyo kwibagisha ngo bahindure imiterere.

Dj Brianne yemeje yananutse. Ibumoso (ni ko asigaye angana) iburyo (ni ko yanganaga mbere)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Munyakaragwe,varens
    Ku wa 30-05-2024

    Wakozebyiza,urumuntuwumugabo,uramukwiyeko,abuwawe,ndakwemera,nawenabikwerekeyishimecyanecyanebay,bay,baby

IZASOMWE CYANE

To Top