Imyidagaduro

Ukuri ku myenda y’abafana ba APR FC yateje ururondogoro

Ukuri ku myenda y’abafana ba APR FC yateje ururondogoro

Mbere y’amasaha make ngo APR FC icakirane na Rayon Sports, nibwo hasohotse imyenda y’abafana ba APR FC, ni imyambaro itarakiriwe neza na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bitewe n’uburyo ikozwemo.

Iyo myambaro harimo imipira y’amakora "Lacoste" y’umukara ifite imirongo y’umweru mu gatuza no ku maboko ndetse n’iy’umweru ifite imirongo y’umukara mu gatuza no ku maboko.

Hari kandi n’indi mipira isanzwe ifite amaboko y’umukara ahandi harimo amabara y’umweru n’umukara avangavanze.

Iyi myambaro ntabwo bamwe mu bakunzi ba APR FC bayakiriye neza ndetse n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagenda bagiye basa nabayinnyega bayigereranya n’imyambaro y’abafaba ba mukeba Rayon Sports.

Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko iyi myambaro ari umwe mu bacuruzi basabye iyi kipe kuzana iyi myambaro akayigurisha abafana, ndetse bivugwa ko isoko ryahawe Kigali Vision Sports.

Bivigwa APR FC nk’ikipe nta hantu ihuriye cyane n’iyi myambaro ni abafana bayikoresheje bayigurisha ku giti cyabo, amakuru avuga ko APR FC yanze kubyivangamo ari nayo mpamvu uretse ikirango cy’ikipe nta n’ibirango by’abaterankunga biriho, icyo yakoze ari ukumenyesha abakunzi bayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko iyi myambaro ihari n’aho bayikura.

Ikindi APR FC bivugwa ko ikirimo gushaka uruganda ruzajya ruyambika kuko itaranoza neza imikoranire na Jako irimo iyambika muri iyi minsi ari nayo mpamvu birinze guhita bakoresha imyambaro y’abafana.

Gusa nubwo bimeze gutyo, mu kiganiro n’itangazamakuru APR FC iheruka gukora, umuyobozi wayo Afande Richard Karasira yavuze barimo gushaka uzakora imyenda y’abafana ndetse ko n’isoko ryatanzwe ngo abantu baripiganirwe.

Imyambaro y'abafana yateje impaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top