Imyidagaduro

Umuhanzi Young Junior agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Young Junior agiye gukora ubukwe

Umuhanzi wamamaye mu muziki nka Young Junior arimo kwitegura ubukwe bwe buzaba mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe.

Uyu muhanzi umaze igihe asa n’utumvikana cyane mu muziki, afite ubukwe tariki ya 31 Werurwe 2024.

Young Junior akaba agiye gukora ubukwe na Nina Vanessa aho buzabera mu Busitani buri mu Murenge wa Kinyinya.

Bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko muri Kanama 2023 yari yafashe icyemezo amwambika impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Young Junior yamenyekanye mu ndirimbo Umucakara w’Ibihe yakoranye na Diplomate, Ishyamba se Ryeru, Arahebuje n’izindi.

Young Junior agiye gukora ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top