Imyidagaduro

Umugore wa The Ben aratabaza

Umugore wa The Ben aratabaza

Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella ahangayikishijwe n’abakomeza kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bagacucura abantu.}}

Uwicyeza Pamella yasabye abantu kureka gukurikira izo konti cyane cyane iza Tik Tok aho banamufasha gusaba ko zakurwaho (report).

Yavuze ko atarwanya konti z’abafana be ariko izo zikaba atari zo kuko bashyiraho amashusho n’amafoto ye mu izina rye.

Ati "munyumve neza, sindwanya konti z’abafana ariko izo si zimwe muri zo, bashyiraho buri kimwe bakuye kuri Snap na Instagram Stories yanjye, bakabishyiraho mu izina ryanjye, ni yo mpamvu ntagipositinga amashusho n’amafoto yanjye."

Yavuze ko bakoresha izina rye baka amafaranga. Ati "birababaje, bakoresha izina ryanjye basaba amafaranga abantu. Bamwe baramborotse (block), mufashe dusabe bazikureho mureke no kubakirikira (Unfollow)."

Yashyize umucyo kuri konti zose zimwitirirwa avuga ko we akoresha Instagram gusa nta Twitter/X cyagwa Facebook agira.

Uwicyeza Pamella yavuze ko bakomeje kumwiyitirira ari benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top