Imyidagaduro

Umugore wa The Ben, Pamela mu isura nshya avugisha benshi (AMAFOTO)

Umugore wa The Ben, Pamela mu isura nshya avugisha benshi (AMAFOTO)

Umugore w’umuhanzi The Ben, Uwicyeza Pamela yavugishije benshi nyuma yo kwiyogoshesha igipara.

Pamela Uwicyeza yasangije abamukurkira ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho yiyogoshesheje igipara maze iherekezwa n’amagambo agira ati "igihe cy’igipara."

Uyu mugore wasezeranye na The Ben imbere y’amategeko tariki ya 31 Kanama 2022 aya mafoto ye yavugishije benshi.

Ubusanzwe yari asanzwe yisukisha nk’abandi bagore n’abakobwa, nyuma yo kwiyogoshesha atya, yazamuye amarangamutima ya benshi aho benshi bagiye bamubwira ko aberewe.

No mu bantu bavuze kuri aya mafoto harimo n’umugabo we The Ben, aho yaje agashyiraho imitima agaragaza ko na we yakunze uko umugore we yiyogoshesheje.

Gusa hari n’abatabyishimiye bamubwira ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi atari akwiriye kuwukuraho.

Hari n’andi makuru avuga ko yaba atiyogoshesheje ahubwo ari amafoto yafashe yifashishije Snapchat.

Kanakuzesuedy yagize ati "Ubwiza bw’umugore ni umsatsi nyamar!!!"

Priane________05 we ati "Nk’ubu The Ben yagukunze ate Koko noneho yogoshe urupara"

Belles_et_intelligentes Ati "Wapi pé, ariko wowe ni mitsatsi mwafuye iki?"

Pamera ati "byagenze bite urupara"

Megamega5438 "Really Ben yaratomboye ibaze umugore mwiza ku rwego rwo kuba nta n’agasatsi na gake Mana weee uri mwiza"

Manzi_fighter_m "Muka Mugisha Benjamin byamugendekeye bite ko wagira ngo yihebye"

Jose_font_398 "Wasanga ariko yabishatse ntawamenya"

Elysetatu "Bereke ko ubwiza bwaciye mukanwa atari imisatsi shaa🙌🙌looking good"

Pamela yavugishije benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hakuzimana Francis
    Ku wa 14-03-2023

    Gose ibyo pamela yakoze sibyo nugusebya the ben

  • Sammy og
    Ku wa 14-03-2023

    Ubwiza bw,umugore ni umusatsi wana

  • Sammy og
    Ku wa 14-03-2023

    Ubwiza bw,umugore ni umusatsi wana

IZASOMWE CYANE

To Top