Imyidagaduro

Umuhanzi Cyusa kuvuga kuri nyina byamugoye asuka amarira menshi(VIDEO)

Umuhanzi Cyusa kuvuga kuri nyina byamugoye asuka amarira menshi(VIDEO)

Umuhanzi Cyusa Ibarahim yasutse amarira menshi ubwo yari yibutse ibyo nyina yanyuzemo akamurera mu bihe bigoye kandi ntagire ikintu na kimwe amuburana.

Mu Kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Cyusa yavuze ko nyina yanyuze muri byinshi bigoye aramurera nyamara hari abamwirengangije batangira kumwibuka ko bafitanye isano amaze gukura.

Yagize ati“uzi kubaho hari abantu bakabaye banakurera babifitiye ubushobozi, ariko bakakureba nk’aho udahari batanakuzi? Ariko mama yaranduhanye arababwira ati mumureke ni uwanjye azabaho, azakura kandi mpamya ko nakuze, ariko ubu babaye inshuti zanjye turaganira nabaye umwana wabo, bati Cyusa ni umwana wacu.”

Mu busanzwe Cyusa avuga ko yaburanye na nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe yamuhaye umuntu utarahigwaga kugira ngo atazapfa amureba byibuze ngo azabyumve ahandi, uwo mugabo yitwaga Aimable yarinze Cyusa aramuhungana bagera muri Congo.

Nyuma ya Jenoside, nyina wa Cyusa yaje guhura n’ihungabana kubera kubura umwana we aho yirirwaga azenguruka amubaririrza ahantu hose.

Ati“Mama ni Intwari kuri njye(…)nahunganye na Aimable, mama nyuma ya Jenoside amera nk’urwaye ihungabana, akajya azenguruka buri rugo ngo nta mwana w’inzobe, nta mwana w’inzobe mwamboneye? Nyuma twaje kongera kubonana.”

Avuga ko hari umugabo witwa Francois ubwo bari muri Congo yabasabye ko bamuha Cyusa akamugarura mu Rwanda kuko ari amahoro, baraje bajya muri HCR ari n’aho nyina yamusanze.

Ati“baramuhamagaye bamubwira ko turi ku Gikongoro, hari uburyo HCR yagendaga ibaza bahuza abantu n’imiryango yabo, njye nari nziko ababyeyi bose bapfuye ariko nkajya mbona umuntu w’inzobe arimo kunyitaho, ageze aho arambwira ngo ni njyewe mama wawe, twari tumaranye nk’ukwezi ariko ntabizi, hari n’igihe yambazaga ngo mama wawe uramuzi? Nkamubwira ngo yarapfuye, uribaza na we umwana wawe akubwiye ngo nyina yarapfuye.”

Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Mama’, ikubiyemo ubutwari bw’ababyeyi by’umwihariko yavugaga kuri nyina uburyo yamureze mu bihe bigoye nta mafaranga ari umukene, akamwitangira, ngo yakundaga kumubwira ngo uzabe umugabo nka se.

Cyusa Ibrahim yirangegijwe n'abo mu muryango we
Kuvuga ibyo nyina yamunyuranyemo ntabwo bimworohera
Ngo n'ubwo ari umugabo ariko byose abikesha nyina witanze ku bwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top