Imyidagaduro

Umuhanzi Platini P yavuze impamvu yasuye Interpol n’igisobanuro cya ‘Badge’ yahawe

Umuhanzi Platini P yavuze impamvu yasuye Interpol n’igisobanuro cya ‘Badge’ yahawe

Umuhanzi nyarwanda urimo kubarizwa mu gihugu cya Nigeria mu kwamamaza indirimbo ye nshya yitwa Shumuleta, Nemeye Platini, yasuye Polisi Mpuzamahanga ikorera muri iki gihugu(Interpol) ndetse imuha ‘badge’(Ikirango) ku buryo ntawamuhutaza ayifite.

Nyuma yo gusinyana na masezerano n’ikigo cya One Percent International Management cyo muri Nigeria kizajya kimufasha mu muziki we, Platini yasubiye muri iki gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi aho iki kigo kirimo kumufasha kuzenguruka ibitangazamakuru bitandukanye amenyekanisha indirimbo ye aheruka gusohora yitwa ‘Shumuleta’.

Muri iki gihugu akaba yaragize amahirwe yo gusura polisi mpuzamahanga(Interpol) ishami rya Nigeria, akaba yabwiye ISIMBI ko impamvu yatumye ayisura ari uko iyo ugeze ahantu uba ukwiye gusura inzego z’umutekano.

Ati “intego yo kubonana nabo byari ugusurana nta kindi kuko ni umuco iyo ugeze ahantu inzego z’umutekano ubonye urazisura.”

Avuga yahawe badge(ikirango) nk’ikimenyetso cyo kumushimira ko yabasuye ariko ikaba ifite ubushobozi bwo kuba yamurindira umutekano.

Ati “bampaye badge(ikirango) yo kunshimira ko nabasuye ariko iyo badge ivuga ko mfite uburenganzira busesuye bwo kudahutazwa, bivuze ko umutekano wanjye wuzuye, umuntu wese nayereka yamenya ko nahuye n’ubuyobozi bw’umutekano, nemerewe gutembera, ikindi iriya badge imfasha kuba nagira ikibazo bakampa ubufasha bwihuse.”

Platini kandi yavuze ko uru ruzinduko rwari no mu rwego rwo gushyira ibihangano bye mu maboko ya Interpol kuko ari yo ifite mu nshingano ibintu bijyanye na ‘Copyright’ ku buryo igihangano cy’umuhanzi kitakwibwa.

Ati “Ikindi ugomba kumenya ni uko copyright ziba mu nshinano zabo, ziba mu nshingano za Interpol, igihangano cyawe kirakurikiranwa hirya no hino ku Isi, gishobora kuba kitakibwa kuko kiba kiri mu maboko ya Interpol, hano ibihangano rero harimo no kubibashyira mu biganza.”

Nta gihindutse ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira nibwo Platini azagaruka mu Rwanda, aho azasubirayo mu Gushyingo 2021 yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Afrima azanaririmbamo.

Platini yahawe ikirango n'umuyobozi wungirije wa Interpol kizanamufasha mu buryo bwo kumurindira umutekano
Umuyobozi wa wa One Percent International Management(iburyo) ari kumwe n'umuyobozi wungirije wa Interpol muri Nigeria
Umuyobozi wungirije wa Interpol muri Nigeria, AIG. Garba Umar
Arimo kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye amenyekanisha indirimbo ye 'Shumuleta'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top