Imyidagaduro

Umuhanzi Platini yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Umuhanzi Platini yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Umuhanzi wohoze mu itsinda Dream Boys, Platini P yaraye akoze ubukwe na Ingabire Olivia ni nyuma y’umwaka urenga bakundana.

Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko nta byinshi yigeze yifuza gutangaza ku bukwe bwe cyane ko no gusezerana imbere y’amategeko byabaye bisa nk’ibitunguranye.

Mu cyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo Platini yasabye anakwa Ingabire Olivia.

Indi mihango yose y’ubukwe yari isigaye ikaba yaraye ibaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 ibera Landmark Hotel iherereye Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibirori byari byitabiriwe na bamwe mu bahanzi barimo Knowless, Igor Mabano na Nel Ngabo bo muri Kina Music.

Uyu muhanzi utarifuje gushyira mu itangazamakuru ibijyanye n’urukundo rwe nyuma yo gutandukana na Ingabire Olivia, uyu munsi nibwo yasabye anakwa Ingabire Olivia.

Nemeye Platini na Ingabire Olivia bakaba bagiye kubana nyuma y’umwaka umwe bakundana. Olivia akaba yiga muri kaminuza y’Abadive ku Gishushu.

Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana
Nyuma y'umwaka bakundana biyemeje kurushinga
Platini yambika Olivia impeta
Ubukwe bwitabiriwe n'abantu bake kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19
Clement umuyobozi wa Kina Music ni we wari Parrain wa Platini
Akanyamuneza kari kose
Ahabereye ibirori byo hari hateguye neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top