Imyidagaduro

Umuhanzi Rugamba Yverry yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Rugamba Yverry yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Rugamba Yverry yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Vanessa aheruka gushinga ivi hasi akamwambika impeta fiançailles.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwa Yverry na Vanessa bakunda kwita Vanillah wabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura.

Iri sezerano ryo guhamya kubana akaramata, Yverry yari yaherekejwe na bamwe bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ziganjemo abahanzi bagenzi be nka Olivis ndetse n’umuraperi Danny Nanone.

Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 12 Kamena 2022.

Basezeraniye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo Yverry yasabye Vanessa ko yazamubera umutima w’urugo, igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.

Ubwo Yverry yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI mu Kwakira 2021, yavuze ko we na Vanessa bamaranye imyaka 3 bakundana.
Adaciye ku ruhande yavuze ko ikintu kimwe yamukundiye ari uko ari mwiza.

Mu mpera z’umwaka ushize haje inkuru z’uko Yverry yaba yatandukanye n’iyi nkumi yihebeye, ahanini byashingirwaga ku kuba yarasibye amafoto bari kumwe kuri Instagram ye, ibintu yavuze ko yakoze mu rwego rwo kugira ngo batandukanye ubuzima bwabo n’ubuzima bw’umuziki akora umunsi ku munsi.

Rugamba Yverry ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zikunze kwifashushwa mu bukwe nka ’Umutima’ ‘Amabanga’, ‘Nduwawe’, ‘Naremewe wowe’, ’Uziye igihe’ n’izindi.

Rugamba Yverry yasezeranye imbere y'amategeko na Vanillah
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top