Imyidagaduro

Umunyamakuru Ally Soudy agiye kugaruka mu Rwanda

Umunyamakuru Ally Soudy agiye kugaruka mu Rwanda

Umunyamakuru w’imyidagaduro wakunzwe cyane mu Rwanda, Ally Soudy usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kugaruka mu Rwanda aho ari we uzayobora (MC) igitaramo cya ‘Fantasy Music Concert’.

Ni igitaramo kizaba tariki ya 4 Ukuboza 2021 kikaba kizabera muri Kigali Convention Centre aho kizaba cyatumiwemo umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Ric Hassani.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ally Soudy yagaragaje ko azaba ari we uzaba ari muyobozi wa gahunda muri iki gitaramo.

Ally Soudy akaba yaherukaga mu Rwanda muri 2019 aho ari we wayoboye ibirori byo gutanga ikamba kuri Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Ni igitaramo cya Symphony ariko hakaba hari n’abandi bahanzi nyarwanda nka Mike Kayihura, Nel Ngabo ndetse na Comfy batumiwe bagomba kuririmba.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akaba yaratangiye kugurishwa aho itike ari ibihumbi 15 mu myanya isanzwe na 25 mu myanya y’icyubahiro, ariko kubazagura amatike ku munsi w’igitaramo buri tike izaba yiyongereyeho ibihumbi 5. Iki giciro kikaba kirimo no kwipimisha Coronavirus.

Ally Soudy ni we uzayobora igitaramo cya Fantasy Music Concert
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top