Imyidagaduro

Umunyamakuru M Irene yatandukanye n’abahanzikazi Vestine na Dorcas

Umunyamakuru M Irene yatandukanye n’abahanzikazi  Vestine na Dorcas

Abinyujije muri M Irene Entertainment(MIE), umunyamakuru wa ISIBO TV, Murindahabi Irene uzwi nka M Irene yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakobwa babiri b’abahanzi yari umujyanama wabo ari bo Vestine na Dorcas.

Mu itangazo ryagiye hanze rigaragaza ko MIE yahisemo gutandukana n’aba bahanzi ku mpamvu zitaramenyekana.

Rigira riti “Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine na Dorcas, MIE yifuje kubwira abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera tariki 7 Nyakanga yahagaritse ibikorwa yakoranaga n’aba bahanzikazi ku mpamvu muzamenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Vestine na Dorcas bakaba bavukana aho biyemeje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, bakaba bamaze mu muziki amezi agera ku munani.

Ishimwe Vestine Taricy w’imyaka 17 na Kamikazi w’imyaka 15 bavuka mu Karere ka Musanze, bari bamaze gukora indirimbo 3‘Nahawe Ijambo’, ‘Papa’ ndetse na ‘Adonai’, ubu bari mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live aho uzaryegukana azatwara miliyona 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dorcas na Vestine barebererwaga inyungu na MIE
M Irene(hagati) yamaze dutandukana na Vestine na Dorcas
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sam loady kwizera
    Ku wa 8-07-2021

    Hello gyz ndabasuhuje
    Mu byukuri Byaba bibabaje ko Mr Irene yareka bariya bana ...
    Plz Mr Irene Faatanya nabo bana ukorane nabo ubafashe. Kuko niwowe bakesha byose. .

    Ngewe mbona nta mpamvu nimwe yo kureka bariya bana ugatandukana nabo.. kdi Allah azabiguheramo umugisha mwinshi.

    MURAKOZE

  • Prince mugisha
    Ku wa 7-07-2021

    Ase kucyi M.Irene atandukanye na vestine na dorcas kandi yarabagejeje kure atangiye kuzamura impano zabo kugeza naho bari bageze muguhatanira Rwanda Gospel stars bazahemba uwambere miriyoni 7 mumubwire yisubireho ahubwo ashake icyatuma abo bana bagera kure kuko yarakiyemeje

  • Mukahirwa Marie grace
    Ku wa 7-07-2021

    Ntakundi,nugusenga Imana izabisobanura nzi ko murindahabi atabasiga nkimfubyi kandi yarabafashije nyagasani azamwiture

  • Mukahirwa Marie grace
    Ku wa 7-07-2021

    Ntakundi,nugusenga Imana izabisobanura nzi ko murindahabi atabasiga nkimfubyi kandi yarabafashije nyagasani azamwiture

IZASOMWE CYANE

To Top