Umunyamakurukazi akaba n’umukunzi wa Arthur Nkusi yahishuye ko yari agiye gufatwa ku ngufu na Dr Kayumba
Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni akaba n’umukunzi w’umunyarwenya Arthur Nkusi yavuze ko uwari umwarimu we mu ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayumba Christopher yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kamaraba Salva yifashishije Twitter muri uku kwezi yashyizeho inkuru y’uko uyu mukobwa yari agiye gufatwa ku ngufu n’uyu mwalimu, hari muri Mutarama 2017 ubwo bari mu gihe cyo kwandika ibitabo basoza amashuri yabo, Fiona ubwo yangaga kuryamana na we yamubwiye ko azamukomanyiriza ntagire akazi abona mu itangazamakuru.
RIB imaze iminsi ikurikirana uyu mwalimu kuri iki kirego cyo kuba yagerageje gufata ku ngufu umunyeshuri we.
Abinyuje ku rukuta rwe rwa Twitter, Fiona Muthoni wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2015, yavuze ko koko Kayumba yagerageje kumufata.
Ati"Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.
Yakomeje avuga ko ubwo inshuti ye Kamabara yahishuraga ko yahohotewe abantu bibajije impamvu abizanye nyuma y’imyaka 3.
Ati “Ariko se hari igihe cya nyacyo ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyo kuvuga?”
Yakomeje avuga ko yahise abibwira uwari umuyobozi wa w’ishuri ry’itangazamakuru, Joseph Njunguna ariko ntiyagira icyo abikoraho.
Ati" nahise mbibwira umuyobozi utarabyitayeho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”
Muthoni Fiona yavuze ko iyo wakorewe ihohoterwa uba wumva uri wenyine wigunze ko ndetse ntawabasha kukumva, ari nayo mpamvu yabicecetse iyi myaka yose.
Dr Kayumba Christopher akaba nawe yahise aza anyomoza ibi byavuzweho n’uyu mukobwa kuko n’ubwo amushinja kumuhohotera ariko yakomeje kujya amutumira mu biganiro bye.
My professor sexually assaulted me!
When @kamarabasalva revealed that Dr @CKayumba had sexually assaulted me in Jan 2017, some asked why I had come out now.
But is there ever a right time for a victim of sexual assault to speak out? https://t.co/8WzbFjVDYP
— Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021
I immediately reported the assault to @Uni_Rwanda which never gave it any attention.
I was forced to sit through class with my abuser- something NO ONE should ever have to go through.
— Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021
Reality is,other girls have gone through a similar ordeal whether with Dr Kayumba or another person who abuses authority.
A culture of silence shouldn’t be normalized!
— Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021
@kamarabasalva has given me the courage to speak up for myself.
I know it’s hard to speak up against sexual abuse. You feel like you are alone &no one will listen or believe you. When you are ready to share, you will have my listening ear. DMs are open
— Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021
Dear @RIB_Rw, this Fiona is a serial liar who, despite claiming attempted rape in 2017, she continued to invite me to her TV shows in 2018 &2019 & even wanted to meet privately& to latter I refused.She even insisted on meeting our editor who refused b'se he had heard her tricks https://t.co/PrIvMyu6A8
— Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021
Ibitekerezo