Imyidagaduro

Umunyezamu wa Rayon Sports, mu magambo asize umunyu yatakagije umugore we ku munsi w’isabukuru ye

Umunyezamu wa Rayon Sports, mu magambo asize umunyu yatakagije umugore we ku munsi w’isabukuru ye

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba mu magambo asize umunyu yibukije umugore we Cyuzuzo Djamila Shaban urwo amukunda ni mu gihe arimo yizihiza isabukuru ye.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Cyuzuzo Djamila yizihije isabukuru y’amavuko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Bashunga Abouba umugabo we yamwifurije isabukuru nziza.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwa Instagram, Bashunga Abouba yongeye kwibutsa umugore we urwo amukunda.

Ati”warakoze kumbera umugore mwiza, ndabizi turacyafite urugendo rurerure rwo kugenda, kandi hazaba harimo inzitizi zidutegereje ariko mfite ibyiringiro. Ndagusezeranya kuzakwitaho nkagufata ikiganza buri ntambwe y’urugendo Imana n’ibishaka. Buri munsi umpa impamvu yo gutuma nkukunda birushijeho.”

“Uburyo wita ku mwana wanjye, uburyo uvugisha abantu, uburyo unsangizamo inzozi zawe turi twenyine. Ufite umutima ukomeye, ni wowe wenyine nkunda. Ngomba kuba narakoze ikintu cyiza cyo kugira umugore utangaje nkawe, warakoze ku bw’imyaka tumaranye, warakoze gutuma inzu yacu iba urugo, warakoze kuba umubyeyi w’agatangaza ku mwana wacu ndagukunda cyane rukundo rwanjye, umugabo ndi we uyu munsi ni ukubera wowe.”

Yasoje inyandiko ye agira ati”Urukundo rwanjye kuri wowe rukura uko imyaka igenda ishira. Ndashaka ko umenya ko buri gihe nzaba ndi hano ku bwawe, ntakindi nkwifuriza uretse urukundo, ibyishimo n’imyaka myinshi turi kumwe. Ndagukunda Cyuzuzo, isabukuru nziza Umwiza wanjye mugore nkunda.”

Muri 2017 nibwo Bashunga Abouba na Cyuzuzo Djamila bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata, nyuma y’imyaka itanu bamaranye bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa Bashunga Umwali Ghania wavutse muri 2018.

Cyuzuzo Djamila umugore wa Bashunga Abouba
Bashunga yifurije umugore we isabukuru nziza
Urukundo rwabo ntirusaza ruhora ari rushya
Bafitanye umwana umwe w'umukobwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top